Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko mu mezi make ari imbere azegura kuri uwo mwanya, akiyegurira ubuzima bwa Gikristo, avuga ko yamaze kurangiza inshingano Imana yari yaramuhaye.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatanu, tariki ya
6 Ugushyingo 2026, Muhoozi yavuze ko igihe cye cyo kuyobora Ingabo za Uganda
kiri kugana ku musozo, kandi ko yiteguye gushyikiriza uwo mwanya undi
musirikare ubifitiye ubushobozi.
Yagize ati: “Igihe cyanjye cyo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo kiri
kugana ku musozo. Nasohoje inshingano zose Imana yampaye. Mu mezi make
nzashyikiriza uyu mwanya umusirikare ubifitiye ubushobozi. Nyuma yaho nzegurira
ubuzima bwanjye Kristo.”
Nubwo yatangaje ko azegura, Muhoozi ntiyagaragaje itariki nyayo
azavira kuri uwo mwanya cyangwa ngo atangaze uzamusimbura.
General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda,
Yoweri Kaguta Museveni, yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda muri Werurwe
2024, asimbuye General Wilson Mbadi.
Kugeza ubu, nta tangazo ryihariye ry’Ingabo za Uganda (UPDF) ryari
ryatangazwa ryemeza cyangwa risobanura gahunda y’irihererekanyabubasha, bityo
bikaba bitegerejwe ko inzego zibishinzwe zigira icyo zibivugaho.