Urukiko Rukuru rwa Tanzania rwagize umwere Tundu Lissu, uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya CHADEMA, ku cyaha cy’ubugambanyi yari akurikiranyweho, ariko rumuhamya icyaha cyo gushishikariza abantu gukora ibikorwa byo guhungabanya ituze rusange, rumukatira igifungo cy’imyaka ine.
Umwanzuro watangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, n’inteko
y’abacamanza batatu iyobowe na Justice Dunstan Ndunguru, iburanisha ryabereye
mu Rukiko Rukuru rwa Tanzania, ishami rya Dar es Salaam.
Urukiko rwasanze Ubushinjacyaha butaragaragaje ibimenyetso bihagije
byemeza ko Lissu yari afite umugambi wo gutera ubwoba cyangwa kubangamira
Guverinoma, nk’uko bisabwa kugira ngo icyaha cy’ubugambanyi kimuhame. Icyakora,
rwemeje ko amagambo yavuze ashishikariza abaturage kuburizamo amatora rusange
yo mu 2025 ahagije kugira ngo ahamwe n’icyaha cyo gushishikariza abantu gukora
ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Lissu yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’amagambo yavugiye mu
kiganiro n’abanyamakuru ku wa 3 Mata 2025, ku cyicaro cya CHADEMA i Dar es
Salaam. Ubushinjacyaha bwavugaga ko yasabye abayoboke b’ishyaka rye kuburizamo
amatora no gukangurira abaturage kwigomeka ku butegetsi.
We yahakanaga ibyo aregwa, akavuga ko amagambo ye yari agamije gusaba
ivugururwa ry’amategeko agenga amatora, aho kuba ugushishikariza abantu gukora
ibyaha.
Icyaha cy’ubugambanyi yari akurikiranyweho gishobora guhanishwa igihano
cy’urupfu muri Tanzania. Icyakora, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gushishikariza
abantu gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, urukiko rwamukatiye imyaka ine
y’igifungo aho kumurekura.
Urubanza rwe rwagize ingaruka kuri politiki ya Tanzania
Tundu Lissu yatawe muri yombi muri Mata 2025, ubwo Tanzania yari
yitegura amatora rusange yabaye mu Ukwakira uwo mwaka. Yamaze amezi agera kuri
19 afunzwe mu gihe urubanza rwe rwari rugikomeje.
Ifungwa rye, kuba CHADEMA itaremererwe kwitabira ayo matora ndetse
n’amakuru y’ifatwa ry’abantu banenga ubutegetsi byajyanye n’imvururu zikomeye zakurikiye
amatora.
Komisiyo yashyizweho na Perezida Samia Suluhu Hassan yatangaje ko abantu
nibura 518 bishwe muri izo mvururu. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu
yashinje inzego z’umutekano gukoresha ingufu z’umurengera mu guhangana
n’abigaragambyaga, mu gihe Guverinoma yagiye ihakana ibyo birego.
Lissu w’imyaka 58, ni umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe
n’ubutegetsi muri Tanzania. Mu 2017 yarokotse igitero cy’abantu bamurashe
amasasu 16, bituma abagwa inshuro nyinshi.
Nubwo atakatiwe igihano cy’urupfu yari ashobora guhabwa aramutse ahamwe
n’ubugambanyi, igihano cy’imyaka ine y’igifungo yahawe bivuze ko agikomeje
gufungwa. Afite kandi uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cy’urukiko.