Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Umutekano wa Iran, Mohsen Rezaei, yatangaje ko yagejeje ku Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ubutumwa yahawe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, mu ruzinduko yagiriye i Moscou.
Rezaei yabivuze nyuma y’inama yagiranye na Putin ku wa Kane, tariki ya 5
Ugushyingo 2026, mu ngoro ya Kremlin. Yavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku
bibazo by’umutekano w’akarere, cyane cyane uburyo ibihugu byo mu Burasirazuba
bwo Hagati bizafatanya mu kubungabunga umutekano intambara imaze kurangira.
Yasobanuye ko ubutumwa yari yahawe na Khamenei bwagombaga kugera kuri
Putin vuba bishoboka, ariko ntiyatangaje ibikubiyemo.
Rezaei yavuze kandi ko yagejeje kuri Putin ibyavuye mu nama y’ibihugu
bine yabereye i Tehran, ihuza Iran, Pakistan, Turikiya na Arabie Saoudite.
Yavuze ko Perezida w’u Burusiya yayishimiye, agaragaza ko ashyigikiye ko
ibihugu byo muri ako karere ubwabyo bishyiraho uburyo bwo kwicungira umutekano,
aho ibihugu byo hanze byivanga mu bibazo byabyo.
Ati: “Kimwe n’inshuti zacu z’Abashinwa, twemera ko hakwiye kubaho uburyo
bw’umutekano bushingiye ku bufatanye bw’ibihugu byo muri aka karere, kandi
ibihugu by’amahanga bitagomba kwivanga mu mutekano wako.”
Ubufatanye mu mishinga ya gari ya moshi na gazi
Uretse ibibazo by’umutekano, ibiganiro byabo byanibanze ku mishinga
y’ubufatanye mu bukungu n’ingufu.
Rezaei yavuze ko Inama Nkuru y’Umutekano ya Iran yamaze kwemeza amasezerano
yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Rasht na Astara, uzubakwa ku
bufatanye n’u Burusiya. Yongeyeho ko Minisitiri wa Iran ushinzwe ibikorwa
remezo n’ubwikorezi azashyira mu bikorwa ayo masezerano amaze gusinywa.
Yavuze kandi ko impande zombi zaganiriye ku mushinga wo kubaka imiyoboro
izatwara gazi iva mu Burusiya ijya muri Iran.
Uyu mushinga ugamije gufasha Iran guhangana n’ibura rya gazi ikenera mu
gihugu, ariko kandi ukazayifasha kugeza gazi y’u Burusiya mu bindi bihugu
biyikikije.
Ibiganiro mu gihe intambara ikomeje kubangamira umubano wa Iran na
Amerika
Uru ruzinduko rubaye mu gihe hakomeje gushakwa inzira yo guhagarika
intambara ihanganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse
n’ibiganiro byerekeye ibihano n’umutekano wo mu Nyanja ya Hormuz.
Rezaei yavuze ko Iran yagejeje kuri Amerika ibisabwa birindwi kugira ngo
ibiganiro bya dipolomasi bishoboke, ashimangira ko igihugu cye kitazongera
gufungura umuhora wa Hormuz cyangwa gusubukura ibiganiro na Washington ibyo
bisabwa bitarubahirizwa.
Ibiganiro bya Putin na Rezaei bigaragaza ko Iran n’u Burusiya bikomeje
gushaka kwagura ubufatanye mu bya politiki, umutekano, ubwikorezi n’ingufu mu
gihe akarere kugarijwe n’intambara n’umwuka mubi wa dipolomasi.