• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Paul Mackenzie, wahoze ari umupasiteri, yahamijwe n’inkiko zo muri Kenya ibyaha mu kwezi gushize. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu amenyeshwa igihano azahabwa, aho ashobora gucibwa urubanza rwo gupfa azira uruhare akekwaho mu rupfu rw’abantu benshi, barimo abana.

Uyu mugabo arashinjwa kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’abana 190 n’umuntu mukuru umwe, hagati ya Mutarama 2021 na Nzeri 2023. Yayoboraga itsinda ry’abantu bari mu myizerere ikabije, ryashishikarizaga abayoboke baryo kwiyiriza ubusa mu buryo bukabije.

Mackenzie, hamwe n’abandi bantu 28 bareganwa, bashinjwa gushishikariza abayoboke babo kwiyicisha inzara kugira ngo, nk’uko bababwiraga, “bazahure na Yezu”.

Muri iki cyumweru, ubushinjacyaha bwa Kenya bwasabye urukiko guha Paul Mackenzie igihano cy’urupfu, bushingiye ku bwinshi bw’abantu bapfuye ndetse n’uburemere bw’ibikorwa aregwa.

Nubwo amategeko ya Kenya ateganya igihano cy’urupfu, muri icyo gihugu nta muntu uricwa yishwe n’ubutegetsi kuva mu 1987.

Ku bandi bantu 28 bareganwa na Mackenzie, ubushinjacyaha bwasabye ko bahabwa igifungo cya burundu. Buvuga ko abo bantu bari barinjijwe mu myizerere ya Mackenzie ku rwego rukomeye, ku buryo bashobora kongera gukora ibyaha nk’ibyo.

Paul Mackenzie wahoze akora akazi ko gutwara tagisi, yatawe muri yombi muri Mata 2023, nyuma y’uko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ugejeje amakuru ku nzego z’ubuyobozi.

Icyo gihe, abantu benshi bo mu bayoboke be barokowe bari mu isambu ifite ubuso bwa hegitari 325, iherereye mu ishyamba rya Shakahola, muri Kenya

Ibyabereye muri ako gace byateje impungenge zikomeye muri Kenya no mu mahanga, nyuma y’uko hagaragaye imibiri y’abantu benshi bakekwaho kuba barapfuye bazize kwiyicisha inzara.

Mu mwaka wa 2024, Komisiyo y’Igihugu ya Kenya ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yagaragaje ko umubare w’abahitanywe n’ayo makuba wageze kuri 429.Icyakora, bamwe mu bishwe ntibaramenyekana amazina yabo kugeza ubu.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments