• Amakuru / MU-RWANDA

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bashyitsi b’imena bitabiriye ubukwe bwa Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida wa Kenya, William Ruto, n’umukunzi we Isaya Yunge, rwiyemezamirimo ukomoka muri Tanzania.

Ubu bukwe bwabereye mu Mujyi wa Mwanza muri Tanzania, ku wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2026, mu birori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi bakuru, abanyacyubahiro, inshuti n’imiryango y’abageni baturutse mu bihugu bitandukanye.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaye muri ibi birori ari kumwe n’abandi bashyitsi bakomeye, ndetse afatana ifoto y'urwibutso na Perezida William Ruto n’umugore we Rachel Ruto mu byishimo byo gushyingira umukobwa wabo.

Ibirori byabereye ahitwa Malaika Beach Resort, ku nkengero z’Ikiyaga cya Victoria, ahantu hateguwe mu buryo buhebuje, harangwa n’indabo z’umweru n’imirimbo itandukanye.

Charlene Ruto yaherekejwe n’ababyeyi be, Perezida William Ruto na Madamu Rachel Ruto, bamugeza aho yasezeraniye na Isaya Yunge kubana akaramata. Umugeni yari yambaye ikanzu y’umweru itatsweho indabo zikoze mu buryo bw’ubukorikori, iherekejwe n’umwenda muremure wo ku mutwe.

Isaya Yunge w’imyaka 36 ni rwiyemezamirimo wo muri Tanzania uzwi cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigamije guteza imbere uburezi.

Yashinze urubuga rwa SomaApp, rufasha urubyiruko rwo muri Afurika kubona amakuru n’amahirwe ajyanye n'uburezi, by'umwihariko amahirwe yo kubona buruse zo kwiga.

Ubu bukwe bukurikiye umuhango gakondo wa Kalenjin uzwi nka Koito, wabereye mu rugo rw’umuryango wa Perezida William Ruto muri Kanama 2026, aho imiryango y’impande zombi yahuriye mu muhango wo gusaba no guhana impano.

Kwitabira ubu bukwe kwa Madamu Jeannette Kagame byongeye kugaragaza ubusabane n’imibanire myiza ihuza imiryango y’abayobozi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.






Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments