• Amakuru / MU-RWANDA

Ibigo n’inzego bitandukanye byagaragaje ubudashyikirwa mu gutanga serivisi nziza ku bakiliya byashimiwe mu birori byo gutanga ibihembo bya Karisimbi Service Excellence Awards, byabaye ku nshuro ya 10.

Ni mu birori  bibereye ijisho bya byabereye I Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2026  muri Four Point Hotel ao byitabiriwe n’abayozbozi b’ibigo bitandukanye byari biri guhatanira kwegukana ibyo  bihembo muri  uyu wa 2026

Ibi bihembo bigamije gushimira no gushyigikira ibigo n’abafatanyabikorwa bagaragaza umuhate mu kunoza serivisi batanga, kurushaho kwita ku bakiliya no guteza imbere umuco wo gutanga serivisi zinoze mu Rwanda.

Kuba ibi bihembo bigeze ku nshuro ya 10 ni ikimenyetso cy'uruhare bigira mu gukangurira ibigo n'inzego zitandukanye gushyira imbere ireme rya serivisi, guhanga udushya no gukomeza guha abakiliya serivisi zijyanye n'ibyo bakeneye.

Abatsinze muri aya marushanwa ni ibigo byagaragaje ko gutanga serivisi nziza atari inshingano isanzwe gusa, ahubwo ko ari imwe mu nkingi z'ingenzi zituma ikigo kigira icyizere cy'abakiliya, kikongera ubushobozi bwo guhangana ku isoko.

Karisimbi Service Excellence Awards ikomeje kuba urubuga rwo gushimira abashyira imbere ireme rya serivisi, hagamijwe kubaka umuco wo gukora kinyamwuga no kuzamura urwego rwa serivisi zitangwa mu nzego zitandukanye z'ubuzima bw'igihugu.

Abitabiriye ibi birori baboneyeho umwanya wo kwishimira intambwe imaze guterwa no gushishikariza ibigo gukomeza guharanira kuba indashyikirwa mu byo bikora.

 









Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments