Abasirikare
333 barimo abofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) barangije amahugurwa y’amezi
atatu mu myuga n’ubumenyingiro, yatangiwe mu Ishuri ry’Ubumenyingiro (Rwanda
Polytechnic) rya Huye.
Aya
mahugurwa yari agamije guha abayitabiriye ubumenyi ngiro mu bijyanye n’imyuga
itandukanye , hagamijwe kongera ubushobozi bwabo mu kazi no kurushaho kunoza
imitangire ya serivisi mu nshingano za gisirikare.
Umuhango wo
gutanga impamyabumenyi witabiriwe na Brig Gen Louis Kanobayire, Umuyobozi
ushinzwe Amahugurwa ya Gisirikare n’Uburezi mu Ngabo z’u Rwanda, wari
uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Hari kandi Umuyobozi wa Rwanda
Polytechnic, Ishuri Rikuru rya Huye, Lt Col Dr Bernabe Twabagira, hamwe
n’abakozi b’iryo shuri.
Brig Gen
Kanobayire yashimiye abasoje aya mahugurwa, ashimangira akamaro k’ubumenyi
ngiro mu kongerera ubushobozi abasirikare. Yagaragaje ko ubumenyi bungutse
buzabafasha kurushaho kunoza inshingano zabo, kwiteza imbere binyuze mu bikorwa
bibyara umusaruro, kwigira no kuzamura imibereho yabo nyuma yo kujya mu
kiruhuko cy’izabukuru.
Yashishikarije
abasoje amahugurwa gushyira mu bikorwa ubumenyi n’ubushobozi bungutse, gukorana
umwete no gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga kugira ngo bagire uruhare mu
iterambere ry’Ingabo z’u Rwanda.
Lt Col Dr
Bernabe Twabagira, Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, Ishuri Rikuru rya Huye,
yashimiye abarangije amahugurwa ku bw’ubwitange n’umuhate bagaragaje mu gihe
cyose bamaze mu mahugurwa. Yabasabye gukoresha ubumenyi bungutse mu gukorera
Ingabo z’u Rwanda n’igihugu muri rusange, barangwa n’ubunyamwuga, icyubahiro no
gukorera hamwe.
Lt Col
Murenzi Rugeruza, wavuze mu izina ry’abasoje amahugurwa, yashimiye ubuyobozi
bw’Ingabo z’u Rwanda bwabahaye amahirwe yo kwitabira aya mahugurwa. Yavuze ko
bazakoresha ubumenyi bungutse mu gukomeza guteza imbere RDF no kugira uruhare
mu iterambere rusange ry’igihugu.
Aya mahugurwa y’amezi atatu agaragaza ubushake bw’Ingabo z’u Rwanda bwo gukomeza kongerera abasirikare ubushobozi n’ubumenyi bijyanye n’akazi kabo, kugira ngo bagire ubumenyi ngiro buzabafasha gutanga umusanzu ufatika mu iterambere ry’umuryango nyarwanda, haba mu gihe bakiri mu gisirikare ndetse na nyuma yo kukivamo.