• Amakuru / MU-RWANDA

U Rwanda rwatangiye igikorwa cyo kwandika no gukusanya amakuru y’Abanyarwanda baba mu mahanga, mu rwego rwo kubategurira guhabwa indangamuntu koranabuhanga (Digital ID), kikaba cyatangiriye ku Banyarwanda batuye ku mugabane w’u Burayi.

Iki gikorwa kigamije korohereza Abanyarwanda baba hanze y’igihugu kubona indangamuntu koranabuhanga, izajya ibafasha kubona serivisi zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga, badategereje ko basubira mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Eric Ngabo, yatangaje ko iki gikorwa cyatangiriye i Varsovie muri Pologne, ahabereye umwiherero wahuje Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye by’u Burayi.

Yasobanuye ko nyuma y'icyo gikorwa cyo gutangira kwandika no gufata amakuru, gahunda izakomeza binyuze muri Ambasade z'u Rwanda zikorera mu bihugu bitandukanye.

Ibi bizafasha Abanyarwanda baba mu mahanga kwitabira gahunda yo kwandikwa batagombye gukora ingendo ndende bajya mu Rwanda, kuko bazajya babinyuzamo kuri Ambasade zibegereye.

Indangamuntu koranabuhanga ni imwe muri gahunda zigamije guteza imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, koroshya kumenyekanisha umwirondoro w'abaturage no kwihutisha ibikorwa bitandukanye bisaba kwemeza umwirondoro.

Gutangirira kuri gahunda ku Banyarwanda baba i Burayi ni intambwe ya mbere mu kwagura uburyo Abanyarwanda batuye hirya no hino ku Isi bazajya bagerwaho n'iyi serivisi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments