Miss
Nishimwe Naomie yatangije igikorwa cyo gukusanya imyenda y’abana bato, kugira
ngo ihabwe ababyeyi badafite ubushobozi bwo kugurira abana babo imyambaro
n’ibindi bikoresho by’ibanze baba bakeneye.
Mu butumwa
yashyize hanze, Miss Naomie yasabye abantu bafite imyenda y’abana batagikeneye
ariko ikimeze neza kuyitanga, kugira ngo igezwe ku babyeyi bayikeneye ariko
badafite ubushobozi bwo kuyigura.
Yagaragaje
ko iki gikorwa kigamije gufasha ababyeyi bafite amikoro make kubona imyambaro
y’abana babo, ashimangira ko n’ubufasha buto bushobora kugira uruhare mu
guhindura ubuzima bw’undi mubyeyi n’umwana we.
Mu ibaruwa
yanditse, Miss Naomie yavuze ko iki gitekerezo yari yarigeze kukigarukaho,
asaba abantu bafite imyenda y’abana ikiri myiza kuyimugenera kugira ngo ayigeze
ku babyeyi bayikeneye.
Yagize ati
“Muribuka ko nababwiye ko ndi gukusanya imyenda y’abana bato igenewe ababyeyi
bashobora kuba badafite ubushobozi bwo kugura ibyo abana babo bakeneye byose?
Niba ufite
imyenda y’abana ikimeze neza kandi ukaba wifuza kuyigenera undi mubyeyi
ushobora kuba ayikeneye cyane, nabishimira cyane.”
Yakomeje
asaba abifuza gutanga iyo myenda kumwandikira bamwoherereza amazina yabo yose
n’aho batuye, kugira ngo ategure uko umuntu aza kuyikusanya.
Yavuze ko
ari bwo buryo bworoshye bwo gutuma iki gikorwa kigenda neza, hatabayeho kugora
abifuza gutanga ubufasha.
Miss Naomie
yashimangiye ko buri gikorwa cyiza, nubwo cyaba gito, gifite agaciro kandi ko
abantu nibafatanya bashobora kugira icyo bahindura mu buzima bw’undi mubyeyi
n’umwana we.