Umuramyi
w’Umunyarwanda Richard Nick Ngendahayo wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza
Imana, yageze i Kigali avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho aje mu
myiteguro y’igitaramo gikomeye yise ‘Niwe Healing Concert Edition 2’,
kizabera muri BK Arena ku wa 28 Ugushyingo 2026.
Uyu muramyi
yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku wa
Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2026, aherekejwe n’umugore we, aho yari
ategerejwe n’abanyamakuru.
Akigera i
Kigali, Richard Nick Ngendahayo yavuze ko yishimiye kongera kugera mu Rwanda,
ashimangira ko aje afite ubutumwa bw’Imana kandi yiteguye guhura n’abakunzi be
mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu butumwa
yageneye Abanyarwanda, yagize ati: “Nzanye na ya Mana, Uwiteka Nyiringabo
nkorera. Mbazaniye bya bihe byiza mwabonye umwaka ushize, kandi tuje kuramya
Imana mu buryo budasanzwe.”
Yakomeje
agaragaza ko iki gitaramo kizaba umwanya wihariye ku bantu bazacyitabira, cyane
cyane abafite imitwaro n’ibibazo bitandukanye, abizeza ko bazabona umwanya wo
kwegerana n’Imana.
Yagize ati:
“Uzaza afite ibibazo mu mutima azatahana igisubizo. Abarushye n’abaremerewe
muzaze, Uwiteka Nyiringabo arabiteguye.”
Richard Nick
Ngendahayo aje mu Rwanda mu gihe imyiteguro y’igitaramo cya ‘Niwe Healing
Concert – Edition 2’ ikomeje.
Iki gitaramo
giteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo 2026 muri BK Arena, kikaba ari inshuro ya
kabiri agiye guhura n’abakunzi be mu gitaramo nk'iki nyuma y'icyabaye ku wa 29
Ugushyingo 2025.
Muri iki
gitaramo ateganya no kumurika album ye nshya yise ‘Mutima Vol.3’, igizwe
n’indirimbo 11.
Richard Nick
Ngendahayo ni umwe mu baramyi bazwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza
Imana mu Rwanda.
Yamenyekanye
binyuze mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake zirimo ‘Ibuka’, ‘Mbwira Ibyo
Ushaka’, ‘Si Umuhemu’, ‘Gusimba Umwonga’, ‘Yambaye Icyubahiro’ na ‘Wemere
Ngushime’.
Indirimbo ze
zakomeje kugira umwanya ukomeye mu mitima y’abakunzi ba Gospel kubera ubutumwa
bw’ihumure, kwizera no gukomeza abantu bukubiyemo.
Kugaruka kwe
i Kigali byitezweho kongera gushimisha abakunzi be, cyane cyane abamaze igihe
bategereje kongera kumubona aririmba imbonankubone.