• Amakuru / MU-RWANDA

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifatanyije n’Umunyamuryango wa Kongere y’Amerika, Trent Kelly, yateguye amasengesho yo gusengera ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika (U.S.–Rwanda Congressional Prayer Breakfast).

Iki gikorwa cyahuje bamwe mu bagize Kongere ya Amerika n’inshuti z’u Rwanda, hagamijwe gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kubaka ku bufatanye bisanzwe bifitanye.

Iyi sengesho  ryari rigamije guhuriza hamwe abayobozi n’inshuti z’u Rwanda kugira ngo baganire ku buryo bwo gukomeza guteza imbere umubano n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifitanye umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, kandi ibikorwa nk’ibi bitanga umwanya wo guhuriza hamwe abantu bafite uruhare mu guteza imbere iyo mikoranire.

U ijambo rye  Trent Kelly yashimye u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, avuga ko ari igihugu cyihariye kandi ko Perezida Paul Kagame agira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyihariye, na Perezida Kagame ni umuyobozi wihariye. Ibikorwa bye bigirira akamaro u Rwanda gusa, ahubwo n’umugabane wa Afurika wose.”

Kelly yakomeje ashimangira ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye gukomeza gushora imbaraga mu mubano n’ibihugu bifatanya na byo mu guteza imbere imibereho y’abaturage no guteza imbere Afurika.

Yagize ati: “Tugomba gushyigikira inshuti zacu zikomeye hirya no hino ku Isi. Iyo tubonye abantu bakora ibintu byiza, mu buryo bukwiye kandi babikuye ku mutima, dukwiye kubashyigikira no gushora imbaraga muri bo.”

Yasoje agaragaza ko akomeza gufata u Rwanda nk’inshuti ya Amerika, ati: “Buri gihe nshimishwa no kuvuga ko u Rwanda ari inshuti yacu, kandi ko bizakomeza kuba uko.”

Iryo sengesho kandi uretse abayobozi n’abanyarwanda batandukaye baba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ryitabiriwe  n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane  Dr. Usta Kaitesi n’ Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Prof. Mathilde Mukantabana.







 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments