• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo witwa Ufitingufu Ildephonse  w’imyaka 45 y’amavuko, wo mu Karere ka Nyamasheke, yasanzwe yapfiriye ku muhanda wa Kivu Belt, bikekwa ko yishwe n’umusore w’imyaka 24 y’amavuko bari bagiranye amakimbirane mu kabari, nyuma yo kumwima inzoga.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nduba, mu Kagari ka Karengera, mu Murenge wa Kilimbi, mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba, mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2026.

Amakuru y’ibanze avuga ko Ufitingufu yari ari mu kabari gaherereye mu isantere y’ubucuruzi ya Kigarama, ahagana Saa Sita z’ijoro, ahura na Ntawukuriryayo Ephrem w’imyaka 24 y’amavuko, amusaba inzoga ariko arayimwima.

Ibyo byakurikiwe n’amagambo akarishye hagati yabo, aho bivugwa ko Ntawukuriryayo yatangiye gutuka Ufitingufu, amushinja kunanirwa kuyobora urugo rwe no guhora agirana ibibazo n’umugore we.

Nyuma yo kurakazwa n’ayo magambo, Ufitingufu yahisemo kuva mu kabari ajya iwe. Amakuru avuga ko yahavuye afashe umuhoro, ashaka gutegera mu nzira umusore bari bagiranye amakimbirane kugira ngo amwihimureho.

Gusa, ubwo bahuriraga mu nzira, bivugwa ko Ntawukuriryayo yamurushije imbaraga, akamwaka uwo muhoro, bikekwa ko ari na wo yakoresheje amwica.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kilimbi, Uwizeye Emmanuel, yatangaje ko hari abantu batanu bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu, aho batatu muri bo bamaze gutabwa muri yombi, barimo na nyina w’umwe mu bakekwa.

Yavuze ko abamaze gufatwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Macuba, mu gihe abandi bakekwa, barimo na nyiri akabari, bagishakishwa.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n’amakimbirane ashobora gukururwa no kunywa inzoga nyinshi. Yasabye kandi abafite utubari kubahiriza amasaha yo gufunga no kwirinda guha inzoga abantu bamaze gusinda.

Umurambo wa Ufitingufu wajyanywe mu Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwe n’ababigizemo uruhare.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments