Perezida wa
Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yahamagaje inama yihariye y’Abakuru b’Ibihugu
bya Afurika bari i Phnom Penh muri Cambodia, mu rwego rwo gushaka umuti
w’amakimbirane akomeje kugaragara mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa
(OIF), ashingiye ku guhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wawo.
Iyi nama
yabaye ku mugoroba wo ku wa 15
Ugushyingo 2026, mbere y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu ibera mu muhezo ku wa 16
Ugushyingo, ahaganirwa ku hazaza k’uyu Muryango n’uko hatoranywa Umuyobozi
uzawuyobora muri manda itaha.
Ikinyamakuru
Africa Intelligence cyatangaje ko umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu bimwe na
bimwe watewe ahanini no kutabasha kumvikana ku matora ahatanisha abakandida
cyangwa gukurikiza umuco wo kumvikana ku mukandida umwe.
Africa
Intelligence ivuga ko Amakimbirane yiyongereye nyuma y’uko Perezida w’u
Bufaransa, Emmanuel Macron asabye Perezida Paul Kagame ko u Rwanda rwakuraho
kandidatire ya Mushikiwabo. Icyakora, ngo Macron yanandikiye Perezida wa
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, amusaba gukuraho
umukandida w’icyo gihugu, Juliana Amato Lumumba.
Africa
Intelligence ikomeza ivuga ko RDC yemeye gukuraho umukandida wayo mu rwego rwo
korohereza ibiganiro no gushaka umwanzuro wumvikanweho, mu gihe u Rwanda rwo
rwagaragaje ko rutemera icyo cyifuzo.
U Rwanda
rwagaragaje ko ubusabe bw’u Bufaransa ari ukwivanga mu miyoborere y’ibindi
bihugu, cyane ko mu 2018 ari bwo Paris yashyigikiye kandidatire ya Louise
Mushikiwabo ubwo yiyamamarizaga kuyobora OIF bwa mbere.
Iyi nkuru
igaragaza ko ibihugu byinshi bya Afurika bishaka ko hatabaho amatora
ahanganishije abakandida, ahubwo hakaboneka umuyobozi wumvikanweho kugira ngo
OIF idahungabanywa n’uku kutumvikana. U Rwanda rugaragazwa nk’igihugu gikomeje
gushimangira ko kandidatire ya Mushikiwabo ikomeza, ndetse ko niba ibiganiro
bitageze ku mwanzuro, hashobora gukoreshwa uburyo bw’itora.
Gusa
Senegal, Bénin na Togo biri mu bihugu bidashyigikiye ko habaho amatora
ahatanirwamo n’abakandida benshi, kuko bishobora gutuma umuyobozi uzatorwa
atangira manda ye adafite icyizere n’ubumwe buhagije mu Muryango.
Africa
Intelligence ivuga ko kugeza ku wa 15 Ugushyingo, u Rwanda rugifite
abarushyigikiye barimo Côte d’Ivoire iyobowe na Alassane Ouattara na Djibouti
iyobowe na Ismaïl Omar Guelleh. Nubwo bimeze bityo, ibihugu bimwe birimo Congo
Brazzaville ntibiragaragaza ku mugaragaro aho bihagaze.
Amakuru
yatangajwe na Africa Intelligence avuga ko Perezida Félix Tshisekedi, nubwo yemeye
ihame ryo gukuraho kandidatire ya Juliana Amato Lumumba, yategetse Minisitiri
ushinzwe Itangazamakuru, Patrick Muyaya, gutegura itangazo rishobora gutangaza
ko RDC ivuye muri OIF mu gihe Louise Mushikiwabo yakongera gutorerwa kuyobora
uyu Muryango muri manda ya gatatu.
Bivugwa ko
iyo nyandiko yamaze kugaragazwa kuri bamwe mu ba Minisitiri b’ibihugu bya
Afurika bari i Phnom Penh, mu rwego rwo kugaragaza ko ibyo RDC ivuga atari
iterabwoba gusa.
Mu gihe
ibiganiro bikomeje, izina ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania, Dacian
Ciolo?, ni ryo riri kuvugwa nk’irishobora kumvikanwaho n’ibihugu bitandukanye.
Amakuru
agera kuri Imvaho Nshya avuga ko Ciolo? ashyigikiwe n’ibihugu bimwe bya
Afurika, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Bénin, kandi ko
kugeza ubu nta gihugu cyagaragaje ko kimurwanya ku mugaragaro.
Hari kandi
kandidatire ya Coumba Bâ ushyigikiwe na Mauritania, iyobowe na Mohamed Ould
Ghazouani, na yo ikomeje kuba mu ziri ku meza y’ibiganiro.
Ubundi buryo
bushobora kuganirwaho ni uguhagarika by’agateganyo igikorwa cyo gutoranya
Umunyamabanga Mukuru mushya, hagategerezwa ko haboneka umwanzuro wumvikanweho.
Muri ubwo
buryo, manda ya Louise Mushikiwabo yarangira, hagashyirwaho ubuyobozi
bw’agateganyo buhabwa Caroline St-Hilaire, Umunyamabanga Mukuru Wungirije
ushinzwe ubuyobozi muri OIF, akazayobora inzego z’uyu muryango mu gihe
hategurwa andi matora mu mezi akurikiraho.
Icyakora,
iyi nzira na yo iracyaganirwaho, kuko hari ibihugu bishobora kubona ko kubura
umuyobozi ufite inshingano za politiki byatuma OIF idakora neza.
Ibiganiro
byateguwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye bigamije gushaka uburyo aya
makimbirane yakemuka, hagakumirwa ko OIF icikamo ibice kubera guhatanira
kuyobora uyu muryango.
Uko byagenda
kose, ikibazo cy’uzayobora OIF muri manda itaha kigaragaza ibibazo bikomeye
by’imibanire ya dipolomasi n’uburyo ibihugu bigomba kumvikana ku buyobozi
bw’uyu Muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.