Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umunsi wa nyuma w’Inama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yabereye i Phnom Penh muri Cambodia, ahurira n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma.
Muri iyi nama, Perezida Kagame yitabiriye ibiganiro byibanze ku gushimangira amahoro nk’inshingano rusange y’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa.
Ibi biganiro byibanze ku kamaro k’ubufatanye hagati y’ibihugu mu gukumira amakimbirane, gukemura ibibazo by’umutekano no gushyigikira amahoro arambye ku rwego mpuzamahanga.
Umwanzuro w’ingenzi wafatiwe muri iyi nama ni uwo kongera manda ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) mu gihe cy’umwaka umwe.
Iki cyemezo kigamije gutuma habaho ihuzabikorwa mu buyobozi bw’uyu muryango mu gihe cy’inzibacyuho, kugira ngo ibikorwa byawo bikomeze nta gihungabanya imikorere yabyo.
Abayobozi bitabiriye iyi nama bagaragaje ko kongera iyi manda bizafasha umuryango kongera kwibanda ku nshingano zawo z’ingenzi, aho kurangazwa n’amakimbirane n’impaka zidafite umumaro.
Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) ni ihuriro mpuzamahanga rihuza ibihugu n’uturere bikoresha Igifaransa cyangwa bifitanye isano n’umuco wacyo.
Mu nshingano zawo harimo guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, uburezi, umuco, demokarasi, uburenganzira bwa muntu, ubufatanye mu iterambere n’amahoro.
Kongera manda ya Louise Mushikiwabo mu gihe cy’umwaka umwe ni icyemezo kigamije guha uyu muryango umwanya wo kwinjira mu cyiciro gishya cy’inzibacyuho, ukongera kwibanda ku ntego zawo no gushimangira ubumwe bw’ibihugu biwugize.
Louise Mushikiwabo ayoboye OIF kuva mu 2019, akaba ari Umunyarwandakazi wabaye mu Banyamabanga Bakuru bayoboye uyu muryango kuva washingwa.
Iyi nama ya 20 yasojwe hibandwa ku gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu, guteza imbere amahoro no gushimangira uruhare rw’Igifaransa nk’ururimi ruhuza abantu n’ibihugu bitandukanye ku isi.

Like This Post?
Related Posts