Umutwe w’inyeshyamba z’Abahuti (Houthis) washyize hanze amashusho agaragaza ibyo uvuga ko ari imirwano ukomeje guhanganyemo n’ingabo za Leta ya Yemen mu ntara ya Marib, iherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru Sanaa.
Aya mashusho yashyizwe hanze ku wa Mbere, agaragaza ikoreshwa
ry’imbunda ziremereye n’iziciriritse, ibisasu bya rutura (mortars) ndetse
n’intwaro zirasa ibifaru. Agaragaramo kandi imodoka za gisirikare zigenda ku
rugamba, izindi zigaragara zishya.
Mu itangazo ryayo, urwego rushinzwe itangazamakuru mu bya
gisirikare rw’Abahuti rwavuze ko iyi mirwano yatumye ingabo zunganira Leta ya
Yemen, zifashwa na Arabiya Sawudite, zisubira inyuma.
Icyakora, ayo makuru ntiyashoboye kugenzurwa n’amasoko yigenga,
ndetse n’igihe aya mashusho yafatiwe nticyamenyekanye mu buryo bwigenga.
Ku rundi ruhande, ingabo za Leta ya Yemen zatangaje ko abasirikare
bazo, bafatanyije n’imitwe y’abaturage biyemeje kurwanya inyeshyamba, bakomeje
ibikorwa byo guhangana n’Abahuti ku rugamba.
Izo ngabo zavuze ko ibikorwa bikomeje mu turere twa Marib, Al Jawf
na Taiz ndetse no ku zindi mirongo y’urugamba. Icyakora, ntacyo zavuze ku
bivugwa ko ingabo zazo zasubiye inyuma muri Marib.
Ibi bibaye nyuma y’uko ingabo za Leta ya Yemen zitangije igikorwa
cya gisirikare cyiswe Dawn of Yemen mu Ukwakira, zivuga ko kigamije kugarura
inzego za Leta, gufata umurwa mukuru Sanaa no guhagarika ubutegetsi bw’Abahuti.
Intambara muri Yemen yatangiye mu 2014, ubwo Abahuti bigaruriraga
umurwa mukuru Sanaa n'ibice byinshi byo mu majyaruguru y’igihugu. Ku rundi
ruhande, Leta ya Yemen n’imitwe iyishyigikiye bigenzura ibice bimwe byo mu
majyepfo n’ahandi mu majyaruguru.
Iyi ntambara imaze imyaka myinshi yarateje ikibazo gikomeye cy’ubutabazi, aho abaturage benshi bakomeje guhura n’inzara, ubukene no kubura serivisi z'ibanze.
\