• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Igipolisi cya Afurika y’Epfo cyatangiye iperereza ku rupfu rw’abantu 17 bishwe barashwe mu bitero bibiri bitandukanye byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru.

Mu gitero cya mbere, abagabo umunani barashwe bakicirwa mu modoka itwara abantu, yo mu bwoko bwa minibus, mu ntara ya KwaZulu-Natal. Abapolisi bageze aho byabereye basanga bose bamaze gushiramo umwuka.

Nyuma y’amasaha make, abandi bantu icyenda na bo basanzwe mu kazu ko mu gace ko mu burengerazuba bw’umujyi wa Pretoria bishwe barashwe.

Igipolisi cyatangaje ko ibyo bitero byombi nta sano bifitanye, mu gihe impamvu yabiteye n’ababigizemo uruhare bataramenyekana.

Afurika y’Epfo imaze igihe ihanganye n’ikibazo cy’ubugizi bwa nabi, burimo ubwicanyi bufitanye isano n’udutsiko tw’abagizi ba nabi tuzwi nka Gangs. Iki gihugu kiri mu bihugu bifite umubare munini w’abicwa buri mwaka ku isi.

Ku bijyanye n’igitero cyabereye muri KwaZulu-Natal, igipolisi cyihutiye kugera ahabereye ubwicanyi nyuma yo kumenyeshwa ko humvikanye urusaku rw’amasasu.

Abapolisi bahasanze imodoka y’umweru ifite imyanya irindwi, yari yuzuye ibinogo by’amasasu. Muri iyo modoka harimo abagabo umunani bari bamaze kuraswa.

Umuvugizi wa Polisi, Robert Netshiunda, yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uko ubwo bwicanyi bwakozwe n’ababugizemo uruhare.

Yagize ati: “Kugeza ubu ntituramenya neza uko byagenze. Igipolisi kirimo gukusanya ibimenyetso kugira ngo hamenyekane icyateye ubwo bwicanyi n’ababukoze.”

Nyuma y’ibi bitero, igipolisi cyatangije ibikorwa byo gushakisha no guta muri yombi abantu bose bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments