• Amakuru / POLITIKI


Ibihugu bitanu byo ku Mugabane w’u Burayi biri mu biganiro bya nyuma n’u Rwanda ku masezerano azatuma rwoherezwamo abimukira basabye ubuhungiro muri ibyo bihugu ariko bakabwimwa nyuma yo gusuzumwa.

Ibyo bihugu ni u Budage, Autriche, u Bugereki, Denmark n’u Buholandi. Biteganyijwe ko amasezerano yabyo n’u Rwanda atangazwa kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, mu nama mpuzamahanga yiga ku micungire y’abimukira iri kubera i Vienne muri Autriche.

Amakuru yatangajwe na Reuters na Euronews avuga ko ibiganiro hagati ya Kigali n’ibyo bihugu bimaze kugera kure, nyuma y’amezi menshi impande zombi ziganira ku buryo u Rwanda rwakwakira abo bimukira n’uburyo bazaba babayeho.

Icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda kizaba ari igerageza, aho hazoherezwa umubare muto w’abimukira baturutse muri ibyo bihugu bitanu. Biteganyijwe ko kohereza aba mbere bizatangira mu mpeshyi ya 2027.

Abazoherezwa mu Rwanda bazacumbikirwa mu bigo bizaba byarateguwe, ariko ntibazaba bafunzwe kuko bazemererwa kugenda bisanzuye. Bazahabwa ibyangombwa bibemerera gutura mu Rwanda, ndetse bagire n’uburenganzira bwo gushaka akazi no kwinjira mu isoko ry’umurimo.

Iyi gahunda kandi nta gihe ntarengwa izagena ku gihe abo bimukira bazamara mu Rwanda. Bishobora gutuma bamwe bahamara igihe kirekire, mu gihe batarasubizwa mu bihugu bakomokamo cyangwa ngo haboneke ikindi gihugu cyemera kubakira.

Gusa, ntabwo abantu bose basabye ubuhungiro muri ibyo bihugu bazoherezwa mu Rwanda. Iyi gahunda izareba gusa abimukira basuzumwe bagasangwa batujuje ibisabwa kugira ngo bahabwe ubuhungiro, kandi bakaba bararangije inzira zose zemewe zo kujuririra icyemezo cyo kubwimwa.

Mu rwego rwo kureba uko u Rwanda rwiteguye kwakira abo bimukira, muri Nzeri 2026, abadepite babiri bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bagiriye uruzinduko i Kigali.

Muri urwo ruzinduko, basuye ibikorwa remezo byari byarateganyirijwe kwakira abimukira mu masezerano u Rwanda rwari rwaragiranye n’u Bwongereza. Ayo masezerano ariko ntiyigeze ashyirwa mu bikorwa.

Abo badepite basuzumye uburyo ibyo bikorwa remezo byateguwe, banagaragaza ko banyuzwe n’imiterere yabyo n’uburyo byari byarateganyirijwe kwakira abimukira.

Aya masezerano aramutse asinywe, u Rwanda rwaba igihugu cya mbere kitari mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi cyagiranye n’ibihugu biwugize amasezerano yihariye yo kwakira abimukira bangiwe ubuhungiro.

U Rwanda rusanzwe rufite ubufatanye n’ibindi bihugu mu bijyanye no kwakira abimukira. Rwakiriye abimukira boherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashingiwe ku masezerano impande zombi zagiranye.

Rwanakiriye kandi abimukira n’abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya, bacumbikirwa mu Rwanda mu gihe hategerejwe ko haboneka ibindi bihugu byemera kubakira no kubaha ubuhungiro.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments