• Amakuru / MU-RWANDA
Dosiye ya ApôtreHalelimana Joseph wamamaye nka Yongwe yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Apôtre Yongwewatawe muri yombi  n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB taliki ya 01 Ukwakira 2023, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Amakuru agenda avugwa hirya no hino avuga ko uyu Yongwe yaba yarabwiraga abantu ko abasengera ibibazo bafite bigacyemuka bityo akabasaba ibiguzi.Nyuma yo gutanga ibyo biguzi ngo barategerezaga ngo barebe ko bicyemuka ariko amaso agahera mu kirere ntihagire ikiba.

Yongwe yagiye yumvikana kenshi ku miyoboro itandukanye avuga ko atunzwe n’amaturo y’ababayoboke be kandi nawe ko atura akaza guhindukira akarya amaturo.Gusa kugeza ubu hakaba hategerejwe ibizava mu rukiko niba azahamwa n’ibyaha agahabwa ibihano, yagirwa umwere akarekurwa.

Aramutse ahamwe n’icyaha aregwa yahanisha ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Yahanishwa igifungo kitari mu nsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka 3
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments