Mu mwaka ushize w’imikino, uyu mukinnyi yakiniye Patriots BBC imikino ya nyuma ya shampiyona yaje kugiriramo imvune yatumye adakina Imikino ya Kamarampaka “Playoffs”.
Umunyamabanga Mukuru wa APR BBC, Kalisa Eric Salongo, yahamirije IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo.
Yagize ati “Ni byo turi kumushaka kuko ni umukinnyi mwiza. Turi mu biganiro.”
Yakomeje avuga ko bakiri kuganira no ku bijyanye n’imvune ye. Ati “Ntabwo turarangizanya turi no kureba ku mvune ye kugira ngo azaze gukora ibizamini by’ubuzima.”
APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona 2023 izatangira kwitegura BAL byeruye mu cyumweru cya nyuma cy’Ugushyingo. Ni ku nshuro ya mbere iyi kipe izaba yitabiriye iyi mikino iri gukinwa bwa kane.
Mu gihe gito yakinnye mu Rwanda, Dixon w’imyaka 32 yigaruriye imitima y’abakunzi ba Basketball kubera ubuhanga bwe.