• Amakuru / POLITIKI

Ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023, Nibwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), ivuga ko ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’uburyo barushaho gukomeza ubuhahirane busanzweho.

U Rwanda n’u Buyapani bisanzwe bifite imikoranire myiza, ndetse muri uku kwezi k’Ukwakira, Guverinoma zombi ziherutse gushyira umukono ku masezerano y’ikoranabuhanga rishya mu gutwara abantu n’ibintu, mu rwego rwo koroshya uburyo bwo guteza imbere ubwikorezi rusange.

Biteganijwe ko umushinga uzagira uruhare mu kuzamura urujya n’uruza mu mihanda ya Kigali, binyuze mu guteza imbere uburyo bwo kugenzura ibinyabiziga n’uko ibimenyetso byubahirizwa mu mihanda.

Gen (Rtd) James Kabarebe, kandi yakiriye Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karén Chalyan. Ibiganiro byabo byibanze ku gushyira imbaraga ku mubano usanzweho hagati y’ibihugu byombi nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments