Abakozi babiri b'akarere ka Ngoma batawe muri yombi n'?Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB ubwo bari bari kwakira Ruswa ya milioni 5,000,000 Frw kugirango batange icyangobwa cyo kubaka.
Amakuru atangwa n'uru rwego, RIB rubinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, avuga ko abafashwe ari Mutembe Tom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Célestin Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center).
RIB ibinyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter ivuga ko aba bombi bari bari kwakira ruswa ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka.
RIB irasaba abaturarwanda kwitandukanya n’ingeso ya ruswa no gutanga amakuru buri gihe cyose bayisabwe cyangwa bamenye uyisaba cyangwa uyitanga."
Abo bayobozi batawe muri yombi ubu bafungiye kuri sitatiyo ya RIB ya Remera n’iya Kicukiro mu gihe dosiye zabo zikiri gutunganywa ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha.