Mu mukino utaryoheye abarebyi Amavubi anganyije na Zimbabwe

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2023-11-15 15:03:15 Imikino

Mu mukino utari uryoheye ijisho ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi inganyije na The Warriors za Zimbabwe 0-0, mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'imikino yanyuma y'igikombe cy'isi.

Amasaha macye mbere yo kwinjira mu mukino Ikipe y'igihugu ya Zimbabwe yari imaze kumenya inkuru mbi ko George Chigova umusore wari umaze gukinira iki gihugu imikino 32, yitabye Imana azize guhagarata k'umutima , Zimbawe ntabwo yaherukaga gukina imikino mpuzamahanga y'amarushanwa kuko yari yarahanwe na FIFA, kubera ko leta yabo yari yarivanze mubikirwa by'umupira w'amaguru .

11 Babanje mu kibuga ku ruhande rw'u Rwanda 

Ntwali Fiancle 

Ombolenga Fitina 

Manishimwe Emmanuel Mangwende

Manzi Thierry 

Mutsinzi Ange 

Bizimana Djihad ( captain )

Mugisha Bonheur

Hakim Sahabo 

Mugisha Gilbert

Nshuti Innocent

Byiringiro Lague 


11 Babanje mu kibuga kuruhande rwa Zimbabwe 

Bernard Donovan Fungai 

Mbemba Andrew Kabila 

Hadebe Teenage Lingani 

Takwara John Gerard Tungamirai

Lunga Divine Xolile 

Nakamba Malvelous 

Banda Brian Jasper 

Munetsi Marshall Nyasha 

Dube Prince Mpumelelo 

Musona Walter Tinotenda 

Muskwe Admiral Dalindlela 

Ku munota wa 7, ikipe ya Zimbabwe yagerageje uburyo , ku ikosa ryakozwe naba myugariro ba Amavubi, ariko Muskwe ananirwa kubyaza umusaruro ayo mahirwe, Ntwali Fiancle umupira awufata neza , ku munota wa 20 , ikipe y'igihugu y'u Rwanda, yabonye uburyo ariko umupira Byiringiro Lague yari ahawe ananirwa kuwutera mu izamu, ba myugariro ba Zimbabwe bawushyira muri koroneri ,ku munota wa 23 ikipe y'igihugu ya Zimbabwe yakoze impinduka yayo ya mbere nyuma yo kuvunika kwa Muskwe Admiral asimburwa na Dzvukamanja Terrence.


Wari umukino utoroshye ku mpande zombi 

Umunota wa 28 kugeza kuwa 30 ikipe y'igihugu ya Zimbabwe yahushije uburyo 2 burimo ubwo Dzvukamanja yasinyiye na Ntwali Fiancle ariko uyu muzamu yitwara neza umupira awukurano , ndetse nuwo yabonye imbere y'izamu Ange Mutsinzi awumukuraho , ku munota wa 44 Byiringiro Lague yazamuye umupira mwiza imbere y'izamu, ariko Nshuti Innocent ananirwa kuwutera mu izamu, myugariro wa Zimbabwe Takwala arawumutanga awushyira muri koroneri , yatewe neza na Hakim Sahabo ,gusa Mugisha Bonheur awuteye n'umutwe ujya hanze ndetse igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya 2 cyatangiranye impinduka kuruhande rw'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Niyonzima Olivier Sefu asimbura Mugisha Bonheur , mugihe Gitego Arthur yasimbuye Byiringiro Lague, ku munota wa 50 Hakim Sahabo yacenze ba myugariro ba Zimbabwe umupira awuha Nshuti Innocent ariko awuteye mu izamu umuzamu Bernard Donovan Fungai awukuramo , ku munota wa 64 , Mugisha Gilbert yakoze ikosa yihera umupira Dzvukamanja ariko Manzi Thierry amubera ibamba umupira awushyira muri koroneri.


Ku munota wa 68 Zimbabwe yakoze indi mpinduka Musona Walter Tinotenda asimburwa na Chirinda Obriel , ku munota wa 70 Marshall Nyasha Munetsi yafunguye amazamu ariko umusifuzi w'igitambaro avuga ko habayemo kurarira , ku munota wa 75 Prince Mpumelelo Dube yahaye umwanya kabuhariwe Tinotenda Kadewere Philana ,rutahizamu w'ikipe ya Lyon , ni mugihe Amavubi nayo yahise asimbuza Hakim Sahabo atanga umwanya kuri Muhire Kevin naho Nshuti Innocent asimburwa na Sibomana Patrick , amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko ntihaboneke uburyo bufatika bw'igitego.

Ku munota wa 82 , Amavubi yakoze izindi mpinduka akuramo Manishimwe Emmanuel Mangwende yinjizamo Niyomugabo Claude, ku munota wa 90 Niyomugabo Claude yabonye uburyo bwiza imbere y'izamu wenyine umupira awuteye hejuru kure cyane , Ari Nako umusifuzi yongeragaho iminota 4, amakipe yombi yakomeje gushaka igitego , ku munota wa 90+3 Mbemba Andrew Kabila yakoreye ikosa Mugisha Gilbert abona ikarita y'umuhondo ikarita rukumbi yabonetse muri uyu mukino , iyi kufura nibwo buryo bwa nyuma bwabonetse muri uyu mukino wahise unarangira ari 0-0 .







AMAFOTO: UMURERWA Deliphe 

Related Post