Abagize umuryango w'umunyeshuri w'imyaka 17 wiga muri GS Indangaburezi giherereye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, baratabariza ubuzima bwe bukomeje kumera nabi nyuma yuko umwarimu ukekwaho kumutera inda atorotse.
Mu kiganiro se w'uyu mwana yagiranye na BTN yirinze kugaragaza imyirondoro ye, yavuze ko uwahemukiye ubuzima bw'umwana we akamutera inda yashakishwa akaryozwa ibyo yakuze hisunzwe amategeko.
Yagize ati " Uwahemukiye umwana wanjye akamutera inda agombe ashakishwe aryozwe ibyo yakoze. Ni mwarimu wabikoze agahita ahunga".
Nyirubwite bivugwa ko yatewe inda n'umwarimu wigishaga muri Ecole Sainte Trinite, Yabwiye umunyamakuru wa BTN ko uyu bivugwa ko yamuteye inda hari igihe amuhamagara amubaza uko amerewe ndetse nuko ubuzima bw'umwana bumeze ubundi agahita akupa telefoni akayikura ku murongo.
Agira ati" Mwarimu se w'umwana ntwite hari igihe aduhagara atubaza uko tumerewe ubundi agahita akupa".
Uyu munyeshuri uvuga ko guterwa inda imburagihe byamugizeho ingaruka zikomeye zirimo no gucikiriza ishuri, akomeza avuga ko ikibazo cye yakigejeje mu nzego z'ubuyobozi zitandukanye ariko akaba atazi impamvu uwo mwarimu adatabwa muri yombi kandi bahora bavugana kuri telefone.
Ku gushaka kumenya niba koko uyu mwarimu ukekwaho gutera inda umunyeshuri ari umukozi w'iki kigo cyitwa Ecole Sainte Trinite, umunyamakuru ubwo yageragezaga kwinjira muri iki kigo, abashinzwe umutekano baho bamukumiriye ndetse n'umuyobozi waho akimenya ko yahageze yahise yikingirana mu biro bye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yabwiye BTN ko iki kibazo bakimenye ndetse batangiye kuganira n’umuryango w’uyu mwana kugirango ahabwe ubufasha yaba mu mibereho ye n'iyu mwana atwite ndetse n'amasomo yiga.
Ati “Nk’ubuyobozi bw’Akarere ikibazo twaracyimenye twatangiye gukurikirana ikibazo cye, ukekwa ko yamuteye inda ni umwarimu ariko akimara kumenya ko turimo turamukurikirana yahise atoroka ubu turiho turamushakisha”
Mukangenzi yanavuze ko bibaje kandi ko bidakwiye ko umwarimu atera inda umunyeshuri kuko ubusanzwe umurezi ari umuntu urera umwana akazavamo umugabo cyangwa umugore akanamugira inama kugira ngo azavemo umubyeyi mwiza.
Si ubwa mbere muri iri shuri rya Ecole Sainte Trinite humvikanye inkuru y’umwarimu wateye inda hanyuma agahita atoroka.
Mahoro Samson/BTN TV