Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kurahiza perezida mushya wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-29 06:03:08 Amakuru

?Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023 Nibwo Bola Ahmed Tinubu watorewe kuyobora igihugu cya Nigeria muri Gashyantare ariburahire.

Amatora ya Perezida wa Nigeria yabaye muri Gashyantare uyu mwaka, yarangiye Bola Tinubu ari we utangajwe nk’uwatsinze, aho agiye gusimbura Muhammadu Buhari usoje manda ze.

Umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, Bola Tinubu, yatangajwe ko yatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu muri Nigeria Tariki ya 1 Werurwe 2023.

Uyu munyapolitiki w’imyaka 70 yagize amajwi angana na 36% muri aya matora yateje impaka, nk’uko biri mu mibare yatangajwe.

Uwo bari bahanganye Atiku Abubakar yagize amajwi 29%, naho Peter Obi wiyamamaje mu ishyaka ry’abakozi yagize 25%. Mbere y’aha, amashyaka yabo yari yavuze ko aya matora yabayemo uburiganya, aho yasabye ko yasubirwamo.

Tinubu ni umwe mu banyapolitiki ba Nigeria b’abakire cyane, kwiyamamaza kwe kwari gushingiye ku byo yagezeho mu kuvugurura umujyi wa Lagos igihe yari Meya.

Tinubu yatsinze hafi mu ntara zose zo mu karere ke ko mu majyepfo ashyira uburengerazuba, aho azwi nka ‘Sogokuru wa politiki’. Yiyamamarije ku cyivugo cya: ‘Ni igihe cyanje’.

Perezida Muhammadu Buhari agiye kuva ku butegetsi nyuma yo kurangiza manda ze ebyiri, zaranzwe n’ubukungu bujegajega hamwe n’umutekano muke, wakomeje kwiyongera utewe n’inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam mu burasirazuba, hamwe n’abarwanyi bashaka amafaranga binyuze mu gushimuta abantu.

U Rwanda na Nigeria, bifitanya umubano mu bya Dipolomasi, ibihugu byombi bifitanye amasezerano mu mikoranire mu by’umutekano na gisirikare, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, n’ay’ubufatanye mu bya tekiniki, aho abaganga baho bafasha abo mu Rwanda.

Related Post