Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, Nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Chairman w’ikipe ya APR FC, Col Richard Karasira ari mu basirikare bakuru (Senior Officers) 170 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Amakuru akomeza avuga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ko abasirikare barimo Col Richard Karasira hamwe n’abandi batanu bakuru barimo Gen Jean Bosco Kazura wigeze kuba Perezida wa Ferwafa bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu bandi bahawe ikiruhuko harimo Brig Gen Firimin Bayingana wabaye Vice-Chairman wa APR FC kuva muri Mutarama 2021 kugeza muri Gicurasi 2023 ubwo yasimburwaga kuri uwo mwanya na Col. Richard Karasira Nk’uko Igisirikare cy’u Rwanda(RDF) cyabitangaje.
Muri rusange abasirikare bagera kuri 1167 ni bo bashyizwe mu kiruhuko aho banakorewe umuhango wo gushimirwa kuri uyu uwo munsi wo ku wa Gatanu.
Col. Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC muri Kamena 2023 asimbuye kuri uwo mwanya Gen. Mubarakh Muganga ubwo yari amaze kwemezwa nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.