Ku wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, Nibwo abantu barenga 25 bapfiriye mu mpanuka y'ubwato abandi 100 baburirwa irengero. Ibi byabereye mu ruzi rwa Niger, mu Majyaruguru y'igihugu cya Nigeria ubwo abagenzi 200 bari bajyanye ibiribwa ku isoko.
Inzego zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Nigeria, ziracyakomeje gushakisha abarohamye mu ruzi rwa Niger ariko icyizere ko baba bakiri bazima cyamaze kuyoyoka.
Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe ubutabazi muri Nigeria, Ibrahim Audu yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), ko ubwo bwato bwari butwaye abagenzi bava ahitwa Kogi kuri urwo ruzi berekeza mu gihugu cy’abaturanyi cya Niger.
Ati “Abantu umunani nibo bemejwe ko bapfiriye muri iyo mpanuka mu gihe hari abandi batabawe naho abandi bakaburirwa irengero”.
Abayobozi ntibigeze batangaza icyateye iyi mpanuka y’ubu bwato cyakora, ibitangazamakuru byo muri Nigeria, byavuze ko ubwo bwato bwari butwaye abagenzi barenga 200, kurohama bikaba bishobora kuba byaratewe n’uburemere bwinshi ubwato butari bufitiye ubushobozi.