Umunyarwanda witwa Uwishema Olivier usanzwe ari umuhanga mu bushakashatsi buteza imbere ubuvuzi, yegukanye igihembo gitangwa n’Ubwami bw’u Bwongereza nk’urubyiruko rukomeje gukora imirimo ikomeye mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi.
Iki gihembo yahawe cyiswe ‘Diana Award’ cyitiriwe Igikomangomakazi cy’u Bwongereza, kiri mu bihembo bibarizwa mu byiciro bitandukanye nk’icy’urubyiruko ruharanira kurengera ibidukikije, ubuzima, guteza imbere uburezi, guhangana n’ihindagurika ry’ibihe n’ibindi. Bihabwa urubyiruko rwo mu bice bitandukanye by’Isi bigira uruhare mu guteza imbere abaturage.
Mbere yuko ibi bihembo bitangwa, habanza gutoranywa urutonde rw’abahatana, ubundi hagatumizwa abakemurampaka bakomeye muri buri cyiciro bagasuzuma buri bikorwa by’abahatana bakoze, abahigitse abandi bakabimenyeshwa.
Ni ibihembo kandi biba bigamije kwibuka Igikomangoma Diana. Umuhungu we Igikomangoma Harry washimiye abahawe ibihembo bose, agaragaza ko atewe ishema no kubona ibikorwa byabo bihindura ubuzima bw’abaturage bibujyana aheza ndetse anavuga ko umubyeyi we yizeraga ko urubyiruko rufite imbaraga mu guharanira impinduka nziza, ibintu byakomeje kumubera akabando k’iminsi kugeza n’uyu munsi.
Ati “Mwabikoranye umutima mwiza muritanga, none ubu ibyo bikorwa byanyu biri guhindura ubuzima bwa benshi mu Isi. Mwarakoze cyane. Ntewe ishema namwe mu buryo bwuzuye.”
Uwishema wahembewe ibikorwa yakoze abinyujije mu muryango udaharanira inyungu wa Oli Health Magazine Organization, OHMO, yavuze ko kuzirikwanwa kuri urwo rwego, agahabwa igihembo ari intambwe ikomeye.
Ati “Bitwereka ko ibyo dukora bibomwa na buri umwe wese ku Isi. Biduha imbaraga zo gukomeza uyu murimo twiyemeje kugira ngo duteza imbere ubushakashatsi bukemura ibibazo abaturage bafite mu buzima. Iki gihembo ni igihamya cy’uko ukora neza azashimirwa. Kigiye kwerera abakiri bato ko bagomba gushyiramo imbaraga, umunezero uva ku bo twakoreye, ukiyongera no ku bihembo nk’ibi.”
Ni ibihembo byiyongereye ku bindi uyu muhanga mu by’ubuzima yegukanye, aho nko mu 2024 Uwishema yegukanuye igihembo cy’inzobere mpuzamahanga yahize abandi, gitangwa n’Ikigo cya Amerika cyita ku bijyanye n’ubwonko, igihembo yanegukanye mu 2022 nnkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Mu 2023 yashyizwe ku rutonde rwa Forbes rw’abantu 30 batarengeje imyaka 30 mu cyiciro cy’ubuvuzi n’ubushakashatsi, bakomeje guteza imbere uru rwego mu buryo bugaragara.
Uwishema Olvier yegukanye ibihembo byinshi