Niyonzima Olivier Sefu ku rutonde rwa 7 basezerewe mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-12-17 10:30:37 Imikino

Abakinnyi 7 barimo Niyonzima Olivier Sefu na Mugiraneza Froduard , bamaze gusezererwa mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi,  nyuma yo kwakira abakinnyi ba APR FC bavuye mu kiruhuko.

Kuri uyu wa kabiri nibwo abakinnyi 10 ba APR FC bahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi, bagombaga kwinjira mu mwiherero , nyuma y'ikiruhuko cy'iminsi 2 bari basabiwe n'ubuyobozi bwabo, aba bakinnyi babisikanye nabandi 5 bahise basezerwa, kugirango hagabanuke umubare wabakomeje kwitegura umukino wa Sudan Y'EPFO .

Ku ikubitiro abasezerewe ni  Niyonzima Olivier Sefu wa Rayon Sports, Usabimana Olivier wa Marine , Habimana Yves wa Rutsiro , Bizimana Yannick wa Bugesera FC, na Benedata Janvier wa AS Kigali,  aba bose bahurira ku kuba bari bagarutse mu ikipe y'igihugu nyuma y'igihe kinini badahamagarwa , uretse Habimana Yves na Usabimana Olivier bari bahamagawe bwa mbere .

Nyumya y'igihe adahamagarwa Sefu yamaze iminsi 2 mu mwiherero ahita basezererwa

 Uretse abo tuvuze haruguru , hiyongeyemo Mugiraneza Froduard ba Nshimiyimana Yunusu ba APR FC , bo basezerewe bataragera no mu mwiherero , kuko abakinnyi ba APR FC bakoze imyitozo ya mbere muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri , mu bakinnyi 31 bari bahamagawe , havuyemo Ombolenga Fitina ufite ikibazo cy'imvune,  asimburwa na Serumogo Ally Omar .

Kuri ubu amavubi asigaranye abakinnyi 26 , biteganyijwe ko abandi 3  bazasezererwa mbere yo kwerekeza muri Sudan Y'epfo,  uretse abakinnyi basezerewe n'abinjiye mu mwiherero , Habimana Sosithene utoza Musanze FC, nawe yinjiye mu ikipe y'igihugu nk'umutoza wungirije , asimbura Yves Rwasamanzi , wagize ikibazo cy'umuryango we agasaba uruhushya rw'iminsi 8, Amavubi azakina na Sudan Y'epfo umukino ubanza taliki ya 22 Ukuboza , uwo kwishyura uzabera mu Rwanda uzakinwa taliki 28 Ukuboza 2024.


Benedata Janvier nawe yasezerewe 


Abakinnyi ba APR FC bamaze gutangira imyitozo


Kanamugire Roger yongewemo nyuma 

Related Post