Kirehe: Umukecuru w'imyaka 82 yishwe atemaguwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-23 14:34:26 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024, Nibwo mu Mudugudu wa kamasaro, Akagari ka Kirehe, mu Murenge wa Kirehe, Akarere ka Kirehe, hiciwe umukecuru atemaguwe n'umugore w'imyaka 32, amukekaho kumwicira nyina uherutse gushyingurwa.

Bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera witwa Mukansanga Sezari, batangarije BTN TV ko apfuye nyuma yuko mu mpera z'icyumwiru gishize ku wa 22 Ukuboza 2024, hari hashyinguwe undi mukecuru ariko ubyara Bavugayayo watamaguye mukecuru kugeza amwishe.

Bakomeza bavuga ko ubwo bari bari ku irimbi kugeza barivuyeho, ngo bavugayayo yavugaga ko agomba kwihorera uwamwiciye nyina akamumukurikiza aribwo yazindukaga Saa Moya akajya gushakisha uyu mubyeyi akamwica amushinja ko yamumazeho umuryango dore ko yivugiraga ko yabanje kuroga se umubyara nyuma agakurikizaho nyina.

Aba baturage ntibemeranya n'uwishe nyakwigendera kuko babwiye BTN TV ko nyina yari arwaye izindi ndwara ndetse ko ari ubwa mbere bumva mu matwi yabo ko uyu Mukecuru Sezari aroga bityo bagasaba ubuyobozi gukora ibishoboka byose abicanyi nkaba bakajya bahanirwa mu ruhame bikabera abandi urugero cyane ko bisa nk'ibyagizwe umuco mu Ntara y'uburasirazuba.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kirehe, Nsengimana Janvier wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yabwiye abaturage ko ukekwaho kuba intandaro y'amakimbirane( Umukecuru wapfuye ubyara umugore wishe Mukansanga Sezari w'imyaka 82 ngo atigeze yicwa n'uburozi nkuko hari ababivuga ahubwo yishwe n'indwara y'ibihaha nkuko raporo yagaragajwe n'ibitaro by'Akarere ka Kirehe ibisobanura.

Yagize ati" Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera, mukomere kandi ntimwihorere. Hari abavuze ko umukecuru washyinguwe ejo ku Cyumweru ngo yari yarozwe na nyakwigendera bikamuviramo gupfa ariko siko biri kuko raporo ya muganga( Ibitaro by'Akarere ka Kirehe)igaragaza ko yishwe n'indwara y'ibihaha atarozwe.

Gitifu Nsengimana yaboneyeho kwihanangiriza abagishyira imbere amakimbirane no kwihorera kuko mu gihe hari abayafitanye bagomba kwitabaza ubuyobozi bukabunga bidasabye kwihorera.

Andi makuru BTN yamenye ni uko nyuma yuko Bavugayayo yishe nyakwigendera ngo yahise yishyikiriza ubuyobozi agahita ahobera ibendera ry'igihugu.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Buruhukiro bw'Ibitaro by'Akarere ka Kirehe.

Gatera Alphonse/BTN TV i Kirehe

Related Post