Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukuboza 2024, Nibwo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Kinamba habereye impanuka yapfiriyemo umumotari wagonzwe n'imodoka y'ikamyo.
Bamwe mu baturage bari ahabereye impanuka, babwiye BTN TV ko iyi mpanuka yatewe nuko umumotari yagerageje kudepansa imodoka noneho ageze hagati ahahurira n'indi modoka bituma umugenzi yari atwaye yikanga asimbuka moto mu kuyisimbuka ahirikiramo mu mapine y'ikamyo umumotari wari umutwayi, ikamyo nanyo ihita imukandagira umutwe bimuviramo gupfa.
Bati" Umumotari yagerageje kunyuraho( kudepansa) ikamyo ngo ayitange imbere noneho mu kujya imbere ahurira n'indi hagati bituma umugenzi agira ubwoba asimbuka moto mu kuyisimbuka ahita ajugugunya mu mapine uwari umutwaye(umumotari) imodoka ihita imusyonyagura ku kumtwe ahita apfa). Buriya iyo umugenzi adasimbuka moto ikiri kugenda ngo yinyeganyeze ntacyo motari yari bube".
Aba baturage baboneyeho gusaba abamotari ndetse n'abatwara ibindi binyabiziga kugenda bitonze badahubuka kubera gutanguranywa n'amasaha kuko akenshi aribyo biteza impanuka cyane ko bakunze kunengwa kwiseseka.
Bakomeza bati" Abamotari, abanyonzi ndetse n'abandi bakwiye kugenda badahubagurika biseseka ngo batinze kugera aho bagiye. Ubuyobozi bubahe amahugurwa naho ubundi bazakomeza bapfe".
SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yahamirije iby'iyi nkuru y'incamugongo BTN TV ku murongo wa telefoni, aho yavuze ko yatewe n'umumotari wavaga Nyabugogo yerekeza ku Kinamba ubwo yageragezaga kuyidepansa noneho ayigonga inyuma yikubita mu mapine iramukandagira bimuviramo gupfa.
Agira ati" Nibyo koko impanuka yabaye ubwo umumotari yavaga Nyabugogo yerekeza ku Kinamba, noneho agerageje kudepansa imodoka ayigonga inyuma yikubita mu mapine inyuma nayo iramugongo bimuviramo gupfa.
SP Kayigi kandi yaboneyeho kugira inama abakoresha umuhanda byu mwihariko abatwara ibinyabiziga kwigengeserera cyane cyane muri ibi bihe by'iminsi mikuru.
Ubuzima bw’abantu barenga Miliyoni ku isi, buri mwaka buhitanwa n’impanuka zo mu muhanda. Umutekano wo mu muhanda ureba buri wese, ari nayo mpamvu usanga iki kibazo gihagurukirwa cyane na Leta z’ibihugu ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kugira ngo umuntu wese yumve ko ari inshingano ze kuwusigasira.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), muri raporo ya 2023, wagaragaje ko mu gihe cy’umwaka umwe, abantu miliyoni 1.19 bitabye Imana bazize impanuka zo mu muhanda.
Raporo igaragaza kandi ko impanuka zo mu muhanda zikomeje kuza imbere mu bitwara ubuzima bw’abantu benshi ku isi, aho abanyamaguru n’abanyamagare bagira ibyago byinshi byo kwibasirwa n’impanuka zihitana ubuzima.
Mu Rwanda, mu mwaka wa 2023, impanuka zo mu muhanda zigera kuri 700 zahitanye ubuzima bw’abiganjemo abanyamaguru, abatwara amagare n’abatwara moto.
Iradukunda Jeremie/BTN TV i Kigali