Kicukiro: Abagizi ba nabi bishe umugore urw'agashinyaguro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-27 10:22:47 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Nyacyonga, Akagali ka Kagasa, mu Mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, hasanzwe umugore ukekwaho kwicuruza( indangamirwa) yinjijwe icupa mu myanya y'ibanga(igitsina).

Bamwe mu baturage bari ahari nyakwigendera, batangarije BTN TV ko batunguwe no gusanga aryamye hasi yapfuye kandi bamubonaga mu kabari k'uwitwa Zabayo ari gusangira inzoga n'abandi barimo n'umugabo we.

Bakomeza bavuga ko hari umuntu waje ahuruza avuga ko hari umudamu babonye aryamye hasi yishwe urw'agashinyaguro ndetse bamwinjije icupa mu gitsina cye banamukuyemo amara.

Bati" Twatunguwe no gusanga nyakwigendera aryamye hasi yapfuye kandi twaraye tumubonye anywera mu kabari ko kwa Zabayo ari kumwe n'abarimo umugabo we. Ntitumuzi neza bitewe nuko yakoraga akazi ko kwicuruza, yari 
indangamirwa ariko uko bigaragara kose abamwishe babanje kurwana nawe nkuko bigaragara aha hantu aryamye".

Aba baturage baboneyeho gusaba inzego z'ubuyobozi gukora ibishoboka byose agahabwa ubutabera kandi bahereye kubo bari kumwe ku mugoroba w'ijoro ryakeye barimo n'uwo bashakanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yahamirije iby'iyi nkuru mbi BTN TV, aho yavuze ko uwishwe mu buryo bw'iyicaruzozo yitwa Uwamahoro Diane w'imyaka 33, abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe batawe muri yombi bari gukorwaho iperereza barimo umugabo we bashakanye bitemewe n'amategeko dore ko bari basanzwe baditanye amakimbirane.

Yagize ati" Nibyo koko tukimara kumenya amakuru Polisi rero dufatanyije na RIB twahise tugerayo dusanga uwishwe mu buryo bw'iyicaruzozo yitwa Uwamahoro Diane w'imyaka 33, yari aryamye ku nkengero z'umuhanda wa kaburimbo, ikigaragara bari babanje kubitegura dushingiye ku bimenyetso twahasanze kuko bamwishe kinyamaswa. Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe batawe muri yombi bari gukorwaho iperereza barimo umugabo we bashakanye bitemewe n'amategeko bivugwa ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.".

CIP Gahonzire kandi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda gukora ibikorwa by'ubugizi bwa nabi anabibutsa ko ari icyaha gihanwa n'amategeko ndetse bakirinda amakimbirane aganisha ku rupfu akenshi aterwa n'imibanire, gucana inyuma ndetse n'imitungo noneho aho agaragaye bakihutira kubimenyesha ubuyobozi byananirana bakagana inkiko.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa mu gihe abatawe muri yombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahanga.






Iradukunda Jeremie/BTN TV i Kigali

Related Post