Ruhango: Umusore yiyambuye ubuzima nyuma yo guhemukirwa n'inzoga n'abajura

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-28 06:09:59 Amakuru

Umusore witwa Murwanashyaka Fulgence w'imyaka 40 wo mu Mudugudu wa Bihome, Akagari ka Rwoga, mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, yiyambuye ubuzima arapfa nyuma yo gusinda bakamwiba igare.

Bamwe mu baturage bari aho nyakwigendera yapfiriye, batangarije BTN TV ko batunguwe no gusanga amanitse mu mugozi yapfuye kandi bamubonaga mu kabari yizihiwe yasinze bityo bagakeka ko urupfu rwe ryaturutse ahanini no gusinda bakamwiba igare.

Bati" Twatunguwe no gusanga Murwanashyaka amanitse mu mugozi yapfuye kandi twamubonaga mu kabari yapfuye. Ikigaragara nuko kwiyahura kwe byaturutse ki buhemu yakorewe bwo kwibwa igari yari amaze iminsi aguriwe na se umubyara".

Undi muturage wamumanuye mu mugozi yapfuye yagize ati " Nkimara kumumanura mu mugozi yakoresheje yiyahura byambabaje cyane kuko kwiyambura ubuzima ataricyo gisubizo nyacyo cy'ibibazo runaka ushobora kugira. Abikoze nyuma yuko se umubyara amuguriye igare bakarimwiba dore ko bwari ubwa kabiri barimwiba kuko ubwa mbere bararimwibye aserera na se ariko amugurira irindi".

Mu kiganiro umunyamakuru wa BTN yagiranye na se wa nyakwigendera,
yavuze ati " kuba yiyahuye ntibyaturutse ku makimbirane bivugwa ko twari dufitanye kuko niwe mwana umwe w'umuhungu nabyaye, abandi ni abakobwa. Namukundaga ndetse niyemeje kumukorera ibishoboka byose akabaho yishimye none yantengushye cyane".

Andi makuru BTN yabashije kumenya nuko ubwo yashyingurwaga ku irimbi habaye intonganya cyane hagati y'abagize umuryango we bituma abaje kumuherekeza bataha babaye cyane ku buryo ntamafaranga yo kubafata mu mugongo yatanzwe(Kugura peteroli).

Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru yagerageje kuvugisha inzego zitandukanye mu Karere ka Ruhango kuri iki kibazo ntibyamukundira.

Nyakwigendera w'imyaka 40 apfuye asize umwana umwe.

Mahoro Samson/BTN TV i Ruhango

Related Post