Abashinwa babiri biciwe muri DR-Congo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-02 15:52:47 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Mutarama 2025, Nibwo mu mujyi wa Mwene-Ditu uherereye mu Ntara ya Lomami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harasiwe Abashinwa babiri barapfa biturutse ku makimbirane yatewe n'inyama z'ubunani.

Amakuru avuga ko banyakwigendera bakoraga muri Crec6, ni Sosiyete y’ubwubatsi bw'imihanda isanzwe ikorera muri aka gace biciwemo aho binavugwa ko uwo mupolisi ashobora kuba yabivuganye bitewe n’amakimbirane yaturutse ku nyama z’ubunani.

Umugenzuzi wa Gisirikare muri aka gace ka Mwene-Ditu, Colonel Justin Bora Uzima, yemeje aya makuru yo kuba Umupolisi yishe aba banyamahanga babiri, agakomeretsa bikabije undi umwe.

Nubwo kugeza ubu hataramenyekana impamvu nyirizina yateye uyu mupolisi kwivugana aba banyamahanga, bamwe mu batuye aho byabereye, bavuga ko byaturutse ku makimbirane ashingiye ku nyama z’inka zariho zitangwa mu kwizihiza umunsi mukuru w’Ubunani.

Uyu Mupolisi ukekwaho kwivugana aba Bashinwa yahise atoroka, mu gihe abayobozi bo muri aka gace byabereyemo, bafite impungenge ko bishobora kugira ingaruka ku mirimo yo kubaka umuhanda w’ibilometero bine uri gukorwa na sosiyete yakoragamo ba nyakwigendera.

Umuyobozi w’Umujyi wa Mwene-Ditu, Gérard Tshibanda Kabwe yemeje amakuru y’ubu bwicanyi bwakozwe n’Umupolisi, icyakora yirinda kugira byinshi abivugaho, yizeza kuza gutanga amakuru arambuye.

Related Post