Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mutarama 2025, Nibwo ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, MINAFFET, Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Australia, washyikirije Minisiteri y’Uburezi inkunga ya miliyoni 4 Frw, azifashishwa mu kunganira Leta muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka ‘Dusangire Lunch’.
Iyi nkunga yatanzwe, yakusanyijwe binyuze mu Muryango Nyarwanda wo muri Australia, by’umwihariko muri gahunda batangije umwaka ushize muri Nzeri ya ‘Coming Home’ aho bifuje kuzajya baza gusabana n’Abanyarwanda buri mwaka ariko bakagira n’ibikorwa bizamura iterambere n’imibereho myiza bakora.
Renatus Mulindangabo, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Queensland, yatangaje ko uko ibihe bizagenda biha ibindi ari ko umusanzu wabo uzagenda urushaho kwaguka.
Ati “Ni igikorwa duteganya ko twazajya dukora buri mwaka uko tuje iwacu tukanafasha. Habaye ubukangurambaga, ubu ni intangiriro ariko twizera ko mu bihe bizaza n’abandi bazaba bamaze kubyumva neza, twaje turi benshi bigaragaza ko iyi gahunda ishyigikiwe bityo twizeye ko izakomeza.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, washyikirijwe iyi nkunga, yashimiye uruhare rw’aba Banyarwanda mu guharanira ireme ry’uburezi mu Rwanda, aboneraho no guhamagarira buri wese gutanga umusanzu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimye umusanzu Umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga utanga mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Ati "Umusanzu wanyu mu guteza imbere ubucuruzi, uburezi, umuco n’imibereho myiza y’abaturage bigaragarira buri wese mu bikorwa by’indashyikirwa. Twabonye ubwitange muri gahunda zitandukanye nka ‘Dusangire Lunch’ zagize uruhare rugaragara ku Banyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange."
Muri Kamena 2024 ni bwo hatangijwe gahunda ya ‘Dusangire Lunch’, hagamijwe ko abana bose bagerwaho n’ifunguro rya Saa Sita, na cyane ko hari ababyeyi birengagizaga uruhare rwabo muri iyo gahunda.