Umugabo w’imyaka 66 yapfuye arimo kwikinisha

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-07 09:41:43 Amakuru

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 05 Mutarama 2024, Nibwo umugabo w’imyaka 66 ukomoka muri Canada, wari utuye mu gace ka Kisauni gaherereye mu Mujyi wa Mombasa, mu gihugu cya Kenya, yapfuye ubwo yari ari kwikinisha.

Nyuma y'u rupfu, Polisi ya Kenya yatangaje ko mu iperereza ry'ibanze yakoze rigaragaza ko nyakwigendera witwa Gregory Kilguor yashizemo umwuka Saa Munani z’ijoro ubwo yarebaga amashusho y’urukozasoni anikinisha.

Amakuru akomeza avuga ko inzego z’umutekano zinjiye mu rugo rwe, zasanze aryamye ku buriri, yapfuye afashe igitsina cye n’akaboko k’ibumuso, imbere ye hari mudasobwa iri kwerekana filime y’urukozasoni.

Polisi yamenye aya makuru nyuma yuko umugore we w’Umunyakenyakazi witwa Judith Awuor Oduor asanze umugabo we mu cyumba yapfuye agahita abimenyesha inzego z'umutekano zirimo na polisi.

Polisi yavuze ko nta kimenyetso cy’ubugizi bwa nabi cyagaragaye ku mubiri wa nyakwigendera, bityo urupfu rwe rwashyizwe mu cyiciro cy’impfu zidasanzwe.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Jocham gukorerwa isuzumwa mu gihe ikibazo kiri gukurikiranwa n’Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Kisauni (DCI Kisauni). 

Impuguke mu bijyanye n’ubuzima zivuga ko kwikinsiha bishobora kuzahaza abagabo bageze mu zabukuru mu gihe babikora bafite ibindi bibazo by’ubuzima nk’indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Related Post