Rwamagana: Yapfiriye mu Kiyaga cya Muhazi nyuma yo kwibira akurikiranye indobani ye yari itwawe n'ifi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-28 07:43:30 Amakuru

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025, Nibwo ahagana Saa 11h00 umusore yapfiriye mu Kiyaga cya Mahazi giherereye Mudugudu wa Nyakivomo mu Kagari ka Binunga mu Murenge wa Gishari, Akarere ka Rwamagana, nyuma yo yo gukurikira indobani bikamuviramo kurohama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Ntwari Emmanuel, mu kiganiro yagiranye na BTN ku murongo wa telefoni, yavuze ko  amakuru ya nyakwigendera witwa Niyoyita Emmanuel wari wagiye kuroba mu Kiyaga cya Muhazi mu buryo butemewe n’amategeko, ngo bayamenye ubwo bari batabajwe n'abaturage nyuma yo kwibira mu mazi akurikiranye indobani ye yari itwawe n'ifi.

Yagize ati ‘‘ Nibyo koko amakuru y'urupfu twayamenye ku Cyumweru Saa Tanu nyuma yuko abaturage baduhamagaye batumenyesha ko hari umusore w'imyaka 40 witwa Niyoyita Emmanuel urohamye mu Kiyaga cya Muhazi nyuma yo gukurikirana indobani ye yari imaze gutwarwa n'ifi. Ubwo rero twarahageze n'inzego z'umutekano, Polisi Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu Mazi tumukuramo birumvikana yari yamaze kwitaba Imana".

Gitifu Ntwari waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yibukije abaturage kwirinda no kwigengeserera ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, kumesera ku nkengero zacyo dore ko abahamesera bakwanduza amazi aba arimo ibinyabuzima bitandukanye ndetse no gukomeza kubuza abana gukinira ku kiyaga cya Muhazi ndetse n'ahandi hantu hashyira ubuzima bwabo mu Kaga no kwegera ahantu hateje akaga cyane ko hagiye hakorwa ubukangurambaga bugamije kubashishikariza kureka gukora uburobyi butemewe n’amategeko.

Agira ati" Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera, nk'ubuyobozi bw'Umurenge wa Gishari ndetse n'inzego zibanze turi kuba hafi umuryango, mboneraho kwibutsa abaturage muri rusange kwirinda no kwigengeserera ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga nko gukora ibikorwa bitemewe n'amategeko mu Kiyaga cya Muhazi ndetse no ku nkengero zacyo".


Ikinyamakuru btnrwanda.com cyamenye ko umurambo wa nyakwigendera wari ukiri ingaragu wahise ujyanwa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Rwamagana gukorerwa isuzumwa.

Urupfu rwa Nyakwigendera Niyoyita ruje rusanga urw'undi wimyaka 24 wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi rya Rwamagana wapfiriye mu cyuzi gihangano cya Bugugu giherereye mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana ku wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025.

BTNRWANDA.COM

Related Post