Musanze: Polisi yafashe ku nda abigabije imirima y'abaturage bashakamo Zahabu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-16 08:25:31 Amakuru

Abaturage batuye mu Kagari ka Cyabararika, mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, baherutse gutaka ikibazo cy'abantu baje bakigabiza imirima yabo, baketse ko irimo amabuye y'agaciro ya Zahabu.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na BTN TV, bavuze ko hashize igihe bahohoterwa n'abantu bazwi nk'ibihazi baza bakigabiza imirima yabo, abandi bagerageza kubabuza bagasubizwa inyuma bacunaguzwa nabo ndetse rimwe na rimwe abagerageje kubasangamo bakabakubita.

Hari umubyeyi wavuze ko umugabo we aherutse gukubitwa akagirwa intere n'izo nkozi z'ibibi ngo nuko abavugirije induru igihe babaga bari kurandura imyaka yahinze.

Bati" Hashize iminsi baza bakadukira imirima yacu bayishakamo amabuye y'agaciro ya Zahabu, bakangiza imyaka twahinze ubundi twavuga tukiturwa gukubitwa inkoni. Umugabo wanjye ntiyeguka mu buriri nyuma yo gukubitwa by'indengakamere na biriya bihazi, ubu ntamuntu ugikandagira mu mutungo we".

Ikibazo cyo kwigabiza imirima y'abaturage, ba nyirayo bahamya ko cyamaze kubagiraho ingaruka zikomeye kuko mu minsi iri imbere bazagira inzara ikabije bitewe nuko imyaka bahinze yiganjemo ibisheke bagurishaga bagakuramo amafaranga yo kwikenuza yamaze kwangizwa kandi ntangurane yayo bateganya bityo bagasaba ubuyobozi kugihagurukira bagahabwa ubutabera.

Kuri iki kibazo cy'abaturage bigabije imirima y'abandi bashakamo amabuye y'agaciro ya Zahabu, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien ku murongo wa telefoni yabwiye umunyamakuru wa BTN ko ubwo ikibazo cyamenyekanaga mu buyobozi, aho kigaragara hahise hashyirwa uburinzi buri gukorwa n'inzego z'umutekano ndetse ko hari itsinda biteganyijwe ko rizajya kuhakorera ubushakashatsi hakarebwa niba koko ayo mabuye ya Zahabu ahari.

Agira ati" Nibyo koko ikibazo turacyizi twagifatiye ingamba kuko kuva abaturage batangira kuvuga ko hari abigabiza imirima yabo bagacukuramo bashaka amabuye y'agaciro ya Zahabu, hahise hashyirwa uburinzi. Abo mu nzego zinyuranye z'umutekano zirimo Dasso baraharinze niba hari abasubiramo ubwo baba baciye mu rihumye abahakorera uburinzi".

Akomeza ati" Ikindi nuko iki kibazo twakigejeje mu nzego zisumbuye. Hari kurebwa uko hakorerwa ubushakashatsi n'itsinda ry'inararibonye ku buryo baza kuhapima bakareba koko niba iyo Zahabu bahavuga ihari noneho byagaragara ko ihari hagafatwa izindi ngamba ndetse hakirindwa kwangiza ibidukikije".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco ku murongo wa telefoni yabwiye BTN TV ko ikibazo cy'abantu bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko cyahagurukiwe kuko yamaze guta muri yombi 68 bo mu turere twa Musanze na Rulindo hashingiwe ku makuru abaturage batanze.

Ati “Polisi y’u Rwanda yafatiye mu cyuho abantu 68 bacukuraga amabuye ku buryo bunyuranyije n’amategeko. Abagera kuri 52 muri bo bafatiwe mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Kinzuzi. Abandi 16 bafatiwe mu Karere ka Musanze mu mirenga ya Gacaca, Remera na Muhoza. Abo bari mu maboko ya Polisi aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.”

Abafatiwe i Rulindo bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi mu gihe ab’i Musanze bo bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.

SP Mwiseneza yaboneyeho kugira inama abaturage kwirinda kwishora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko cyane ko bahuriramo n'ibibazo bitandukanye.

Gaston Nirembere/BTN TV i Musanze

Related Post