Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025, Nibwo umwarimu w'imyaka 46 wo mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Nyabinyenga, mu Murenge wa Cyabakamyi, Akarere ka Nyanza, yasanzwe mu nzu ari mu mugozi yapfuyebikekwa ko yiyahuye.
Amakuru avuga ko iyi nkuru y'incamugongo ibika urupfu rwa nyakwigendera witwa Ngirinshuti François wigishaga mu ishuri rya GS Rubona, ubwo umugore we wari kumwe na mugenzi we wundi, yatahaga mu rugo avuye ku kazi mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza noneho yinjiye mu nzu atungurwa no gusanga umutware we amanitse mu mugozi atagihumeka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru iby’uru rupfu, avuga ko uyu mwarimu yari yaratanye n’umugore we wa mbere, ashaka uwa kabiri na we wari umwarimukazi mu Murenge wa Muyira.
Ubusanzwe, aba bombi bari barasize urugo rwabo bwite rwari i Nyabinyenga kuko umugabo yari acumbitse hafi y’ishuri yakoreraga rya GS Rubona, mu Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Cyabakamyi, mu gihe umugore na we yabaga i Muyira bagahura mu mpera z’icyumweru.
Ngo mbere y’uru rupfu, ku wa 15 Gashyantare, Nyakwigendera Ngirinshuti yari yahamagaye wa mugore we muto, amusaba kuzaza kumureba mu rugo rukuru i Nyabinyenga. aribwo rero yageraga mu rugo ari kumwe n’undi mugore, ngo bagasanga bapfuye.
Meya Ntazinda ati “Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.”