Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025, Nibwo munsi y'umukingo w'amabuye uherereye mu Mudugudu w'Ingenzi, Akagari ka Kigarama, mu Murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge, hasanzwe umurambo w'umugabo, bikekwa ko yishwe n'abagizi ba nabi.
Bamwe mu baturage batuye muri aka gace barimo ababonye nyakwigendera, batangarije BTN TV ko uyu mugabo shobora kuba yahiciwe n'abagizi ba nabi ubwo yatahaga iwe mu rugo bitewe nuko k'umubiri we hari huzuye ibikomere byinshi.
Aba baturage kandi ntibahwema kugaragaza ko intandaro y'uru rupfu ari umutekano muke uri muri aka gace kuko nubwo ntamuntu wigeze kuhicirwa ariko amabandi yitwikira ijoro akunda kuhategera abantu hanyuma akabambura ibyo bafite noneho ugerageje kubarwanya bakamukubita bakamuhindura intere.
Bati" Nyakwigendera ashobora kuba yiciwe hano atashye n'abagizi ba nabi bakunda gutegera abantu muri uyu muhanda nijoro. Ntitumuzi neza ariko ikigaragara yishwe ntiyiyahuye".
Bakomeza bati" Uru rupfu ni ikimenyetso cy'abandi bashobora kuzahicirwa mu minsi iri imbere kubera ko ntamutekano uharangwa habe na gato. Usanga bahamburira abantu kandi twishyura irondo bityo rero ubuyobozi buhagurukire iki kibazo cy'umutekano muke".
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire ku murongo wa telefoni yahamirije BTN TV iby'uru rupfu rwa nyakwigendera witwa Ngarukiye Tharicisse wakoraga akazi ko kudekora mu birori ndetse anahamya ko mu iperereza ryahise ritangira hari ukekwaho umwe kugira uruhare mu rupfu rwe watawe muri yombi.
Agira ati" Nibyo koko amakuru twayamenye tujyayo dusanga agaramye munsi y'umukingo w'amabuye yapfuye ndetse yari afite ibikomere ku maboko no mu maso. Amakuru twabashije kumenya nuko yakoraga imirimo ijyanye no kudekora".
Akomeza ati" Mbere na mbere turihanganisha umuryango wa nyakwigendera, Hahise hatabwa muri yombi umwe ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe ubwo hatangiraga iperereza. Icyo dusaba abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe ku bitagenda neza ndetse no gukorana n'inzego zitandukanye z'ubuyobozi".
Ndahiro Valens Pappy/BTN TV i Kigali