Gakenke: Bahangayikishijwe n'udutsiko tw'insoresore zitobora inzu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-18 10:09:41 Amakuru

Abaturage baturiye n'abagendera hafi y'uruzi rwa Mukundwa, ruherereye mu Mudugudu wa Kabiganda, Akagari ka Rwamambe, mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke, baravuga ko bahangayikishijwe n'udutsiko tw'insoresore dutangira abaturage tukabambura abandi tukabakomeretsa bikomeye.

Abaganiriye na BTN TV, bavuze ko batorohewe cyane n'ikibazo cy'insoresore zirirwa m'udusanteri tw'ubucuruzi ubundi bwakwira bakajya gutegera abantu mu nzira bakabambura ibyabo none ugerageje kubarwanya bakamukubita bakamuhindura intere.

Umwe yagize ati:" Utwo dutsiko turazwi cyane kuko twatubijije ibyuya! waba uri kugenda ukabona baturutse mu bihuru cyangwa mu ishyamba ry'ibiti bakaba bagushikuje ibyo ufite wanangira umutima bakagukubita ugataha uririra nzira".

Undi ati:" Turasaba inzego z'umutekano ko zakaza amarondo zifatanyije n'abaturage abo bantu bagafatwa kuko ubu abaturage bonyine ntacyo bashobora kuko ba ruharwa bamaze kuba benshi. Umusaza nkanjye mpacana ubwoba kuko iyo ufite agatelefoni barakanshikuza ndetse n'abacuruzi iyo batashye babambura ayo bacuruje"

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugunga, UWIMANA Eugene, ku murongo wa telefoni, yatangarije BTN TV ko ubuyobozi bugiye gukaza ingamba hagashyirwaho ubundi buryo bwo kuhacungira umutekano.

Agira ati" Ako ni akazi gahora dukora dufatikanyije n'amarondo noneho bigakorwa mu bundi buryo aho buri mudugudu uzajya wicungira umutekano ku buryo iki kibazo kizacika burundu kandi mu gihe cya vuba".

Uretse iki kibazo cy'abagizi ba nabi bategera mu nzira abaturage bakabacucura, hanavugwa ikindi cy'abajura bigabiza ingo bakibamo amatungo.

Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti BTN izabigarukaho mu nkuru zayo ziri imbere.

Gaston Nirembere/BTN TV i Gakenke

Related Post