Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2025, Nibwo abagabo babiri bonyine batungukanye umurambo ku irimbi riherereye mu Kagari ka Kigali, mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, abaturage babavugiriza induru bakeka ko ari uwo bishe bakaza kuyobya uburari.
Bamwe mu baturage bari ku irimbi, batangarije umunyamakuru wa BTN TV ko batunguwe cyane no kubona umugabo umwe hamwe n'umushoferi baje gushyingura umuntu ntabandi bantu babaherekeje noneho bagerageje kubaza impamvu baje bonyine, umwe mu bazanye uwo murambo abamenyesha ko nibadafunga akanwa kabo ari bubarase akabica.
Bakomeje bavuga nyuma yo guterwa ubwoba byabateye kwibaza niba atari uwo bishe bakamuzana kumushyingura mu rwego rwo kuyobya uburari dore ko ubwo babazaga umushoferi waje atwaye umuramboikiri kujya mbere yabasubije ko ari ikiraka yahawe( Akazi yahawe) cyo kuzana uwo murambo ku irimbi.
Bati" Ubwo twari tumaze gushyingura umuntu wacu, twatunguwe cyane no kubona abantu babiri baza gushyingura umuntu ntabantu babaherekeje ku irimbi. Bahageze bashaka abasore Batandatu bishyura amafaranga ngo babafashe gushyingura umurambo bari bazanye noneho nkatwe nk'abantu bakuru bidutera urujijo rwo kwibaza niba atari uwo bishe bakamuzana ku irimbi mu rwego rwo kuyobya uburari".
Bakomeza bati" Byageze ubwo dukambana umushoferi waje atwaye mu modoka umurambo ndetse n'umugabo umwe waduteraga ubwoba, tumubaza ikiri kujya imbere nawe mu kudusubiza atubwira ko ari ikiraka yahawe( Akazi yahawe) cyo kuzana uwo murambo ku irimbi cyakora atubwira ko nitudaceceka uwo mugabo aturasa kuko ari uwa Leta. Ubwo rero twagerageje no kubaza uwo mugabo yavugaga ko yamuhaye akazi atwuka inabi ariko mu kutwerereka icyangombwa cya certificat ndetse na facture yishyuriyeho y'Amafaranga Ibihumbi 600 Frw dusanga ntazina ririho".
Bitewe n'iterabwoba bashyizweho n'uyu mugabo wababwiye ko azabarasa, imbere y'ibyuma bifata amajwi n'amashusho bya BTN, bavuze ko bishinganisha kubwo umutekano wabo nk'abantu bagaragaje amasura yabo ndetse banaboneraho gusaba ubuyobozi gukurikirana iki kibazo cy'uyu murambo waje gushyingurwa mu bwiru.
Bagira bati" Nkatwe twagaragaje amasura yacu kuri Televiziyo, turishinganisha mu buyobozi bitewe n'uyu mugabo wahunze avuga ko isaha n'isaha azaturasa. Ikindi ubuyobozi buhagurukire iki kibazo cy'umuntu dukeka ko yishwe n'abagizi ba nabi waje gushyingurwa mu bwiru, bakore iperereza basuzume impamvu nyamukuru yatumye azanwa gushyingurwa n'abaje kumuherekeza".
IRADUKUNDA Jeremie/BTN TV i Kigali