Mu ijoro rishyira mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025, Nibwo umugore witwa Ayingeneye Clémentine w’imyaka 31 wo mu Mudugudu wa wa Rambira, Akagari ka Shara, Umurenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho gukatisha urwembe igitsina cy’umugabo we, biturutse ku makimbirane bari basanzwe bafitanye.
Amakuru avuga ko mbere yuko Muberanziza Jackson w’imyaka 30 akatwa igitsina hifashishijwe urwembe, ngo yaje kugirana amakimbirane n'umugore we mu isoko barabakiza, bakimara kubakiza umugabo ajya kurara mu baturanyi yanga ko umugore we yamugirira nabi, no ku Cyumweru taliki ya 16 Gashyantare na bwo yirirwa ashakisha akazi kuko uretse ubuhinzi atwarira n’abantu imizigo.
Nyuma yaratashye ajya kuryama, umugore afata abana bose abakura aho bararaga abazana kuryamana na we mu ruganiriro, yanga kurara hamwe n’umugabo we.
Sinumvayabo Simeon, Umukuru w’Umudugudu wa Rambira, ati: “Umugabo yaryamye agaramye, ipantalo n’akenda k’imbere yari yambaye arabigumana, umugore ahengereye asinziriye, aromboka n’urwembe, atsura ipantalo n’akenda k’imbere afata igitsina aragikata hafi yo kugikuraho cyose, umugabo ashiduka amaraso atungereza ari menshi cyane.”
Avuga ko abana babo bato ari bo bamuhuruje kuko baturanye, banamubwira ko umugore yashakaga no kwica umwana wabo muto. ati: “Mpageze nsanga koko ni ko bimeze, amaraso yarenze icyumba bararamo ari menshi akwira muri salo, ntabaza abandi baturanyi baraza.”
Bamutwaye kwa muganga avirirana cyane ku buryo abantu batunguwe n’uburyo yageze kwa muganga akiri muzima. Yageze ku Kigo Nderabuzima bamukorera ubutabazi bw’ibanze ahita yoherezwa ku Bitaro bya Kibogora.
Muri uko kurwana no kugeza umugabo kwa muganga, umugore yahise abacika afatwa mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025 nkuko ImvahoNshya dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, avuga ko uru ari rumwe mu ngo bafite zibana nabi bagerageje kunga ariko bikaba iby’ubusa.
Ati: “Urugo rwabo rwari mu zo dufite zibanye nabi mu karere, twagerageje kunga bikananirana. Banabanaga bitemewe n’amategeko.”
Uyu muyobozozi usaba imiryango kwirinda amakimbirane agera aho gushaka kuvutsanya ubuzima, yakomeje avuga ko nyuma y’uko umugore aketsweho kwangiza igitsina cy’umugabo akoresheje urwembe yatangiye gukurikiranwa n’ubutabera.
Ukekwaho yahise afungirwa kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke, mu gihe umugabo we bafitanye abana batatu arembeye ku Bitaro Bikuru bya Kibogora.
Biteganywa ko uyu mugore nahamwa n’icyaha azahanishwa ingingo ya 114 y’itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4/12/2023 rihindura itegeko No 68/2018, ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese wangiza imyanya ndangagitsina y’undi aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.