Ngoma: Igitwenge cy'umwana urererwa mu irerero gitandukanye n'icyu mwana wigunze mu rugo- Gitifu Singirankabo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-21 09:24:10 Amakuru

Ababyeyi b’abana barererwa mu marerero azwi nka Home based ECDs yo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Kibungo, barishimira uburyo akomeje kugira uruhare rufatika mu kurinda abana babo kwandagara mu mihanda no mu nsisiro, bityo na bo bakabona uko bashaka ibitunga ingo badafite impungenge z’aho babasiga.

Aba baturage baganira na BTN, bavuze ko gahunda y'amarerero ubwo yageraga aho batuye, yafashije byinshi ku bana babo bayarererwamo bakitabwaho mu bijyanye no gukangura ubwonko, gutozwa isuku n’isukura, kugaburirwa indyo yuzuye, gutozwa ikinyabupfura n’ibindi bimufasha gukura neza.

Umwe mu babyeyi bafite abana bitabwaho  mu Irerero ryitwa Teta Kibondo riri mu Mudugudu wa Rubimba, Akagari ka Cyasemakamba, wemeza ko uko iminsi ishira, ari nako umwana we arushaho kugira ubumenyi yunguka ndetse amarerero yakuyeho impungenge umubyeyi yagiraga ubwo yabaga yasize umwana mu rugo. 

Yagize ati“Amarerero yo mu ngo atarajyaho, twaburaga aho dusiga abana mu gihe tugiye mu mirimo, hakaba abasiga babakingiranye mu nzu, abandi bakabasiga hanze y’urugo, umwana akaba yakwirirwa azerera mu rusisiro, atariye, atoze, mbese agahora mu bwigunge. Kenshi n’iyo mirimo twayikoraga tudatekanye, kubera gutekereza ko umwana wasize wenyine yagira ikibazo”.

Akomeza ati “Ubu rero iyi gahunda y’amarerero yakemuye icyo kibazo ndetse abana bacu bagenda barushaho kujijuka mu mutwe, bagatozwa uburere hakiri kare, isuku n’ikinyabupfura, natwe kandi nk’ababyeyi tugakomeza imirimo dutekanye, kuko umwana aba afite ahantu hazwi kandi hizewe yasigaye”.

Undi mubyeyi utifuje gutangaza imyirondoro ye ati “Abana bacu bagaburirwa indyo yuzuye, bakanywa igikoma kiza, iri shuri rero ritugirira akamaro kuko riduhugurira abana bagashira ubwoba, babona abantu ntibabatinye. Uramubwira uti ririmba, ukumva arakuririmbiye. Azi kuramutsa abantu, akaba yararetse no gutukana kuko azi ko ari bibi. N’iyo imyenda ye yanduye, yanga kuyambara akatubwira ngo tuyimumesere.”

Gusa ku rundi ruhande hari ababyeyi bavuga ko hakiri ikibazo cy'uko abana badahabwa amata nkuko ahandi bigenda bityo bagasaba ubuyobozi bubifite mu nshingano gukurikirana iki kibazo kuko hari icyahinduka ku buzima bw'abana.

Mu kiganiro BTN yagiranye n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibungo, Singirankabo Jean Claude ku murongo wa telefoni, yahamije ko gahunda y'amarerero mu midugudu afasha mu nzego zitandukanye yaba ku ruhande rw'ubuyobozi ndetse n'abaturage muri rusange kuko yagabanyije umubare w'abana bazereraga, abahoraga mu bwigunge mu miryango yabo ndetse amasomo ahatangirwa akaba afasha abana kugira uburere n'ikinyabupfura.

Agira ati" Mu byukuri amarerero yo mu midigudu arafasha cyane, yaba aritwe ubuyobozi cyangwa ababyeyi muri rusange kuko mbere wasangaga abana bandagaye hirya no hino, bafite imico itandukanye, abandi ugasanga mu miryango yabo bari babayeho mu bwigunge bitewe nuko hari ababyeyi babasigaga mu nzu bakingiranye kubera kubura abo babasigira, Igitwenge cy'umwana urererwa mu irerero gitandukanye n'icyu mwana wigunze mu rugo".


Akomeza ati" Abana iyo bazanywe mu irero bitabwaho ku rwego rushimishije kuko bahavana uburere, bakigishwa ibyiza by'isuku ndetse nuko bayisigasira. Bagaburirwa indyo yuzuye, bakanywa igikoma kiza kirimo intungamubiri ndetse no mu minsi mike iri imbere bazajya bahabwa amata nkuko gahunda ya Leta yo guha amata abana barererwa mu marerero ibiteganya. Twarayasabye turategereje, turaza kubaza ushinzwe ECD mu Karere aho bigeze ndetse kandi naza tuzabimenyesha ababyeyi n'abashinzwe ayo marerero".

Gitifu singirankabo yaboneyeho gusaba ababyeyi ku kugira uruhare mu buzima bwiza bw'umwana uri kurererwa mu irerero ndetse kandi ntarwitwazo rwo gukura umwana mu irerero kubera ko habuze amata.

Iyi gahunda yo gutanga amata ku marerero ni gahunda yashyizweho na Leta mu rwego rwo kurinda abana igwingira ndetse no kugirango bagire imikurure myiza.

Mu 2011 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD) hagamijwe kugabanya imirire mibi ndetse n’ibibazo bijyanye n’igwingira ry’abana. Aha abana bararerwa, bakanakangurirwa ubwonko ku buryo hakoreshejwe integanyanyigisho yagenwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA).

Related Post