Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, Nibwo yaturukaga i Muhanga yerekeza i Kigali ipakiye imbaho, yagongeye mu Murenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi, bisi nto itwara abanyeshuri, hakomerekeramo abantu 18.
Bamwe mu baturage bari ahabereye impanuka, batangarije BTN TV ko iyi mpanuka yatewe n'ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yataye umuhanda wayo igonga iyi modoka yari ihagaze ku cyapa giherereye mu Kagari ka Sheli, aho yashyiragamo abanyeshuri maze irayisunika iyirenza umuhanda.
Umuturage wabonye biba yagize ati “Iyi mpanuka yabaye mu buryo butangaje kubera ko umushoferi utwara imodoka itwara abanyeshuri yari amaze gushyiramo abanyeshuri 13, arimo arabicaza neza noneho mu gihe biteguraga kugenda nibwo iyi kamyo yavuye ruguru mu ruhande rwayo, maze iraza igonga iyo modoka, ihita iyirenza umuhanda.”
Undi nawe ati" Ikibabaje ni aba banyeshuri n'abo bari kumwe bazize ubusinzi bw'uyu mushoferi wari afite mu ikamyo amacupa y’inzoga zo mu bwoko bwa liqueur, mbese byose byatewe nuko yari yasinze bikabije.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, ku murongo wa telefoni yahamirije BTN iby'iyi mpanuka maze avuga ko intandaro yayo ari ubusinzi bw'umushoferi wari utwaye ikamyo.
Ati “Imodoka ya Fuso yaturukaga i Muhanga yerekeza i Kigali ipakiye imbaho, yataye umuhanda rero ita umukono wayo umushoferi yagenderagamo isanga imodoka ya mini bisi yari itwaye abana b'abanyeshuri bajyaga kwiga mu Ishuri rya Elite i Kamonyi, ku bw’amahirwe nta witabye Imana. Hakomeretsemo Batanu bakomeretse bikomeye ndetse n'abandi 13 bakomeretse byoroheje, abakomeretse cyane bajyanywe mu Bitaro bya Remera-Rukoma abandi bajyanywa mu Bitaro bya CHUK kwitabwaho n'abaganga".
SP Kayigi wakanguriye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku muntu bigaragara ko agiye gutwara ikinyabiziga yasinze, yeruriye BTN ko iyi mpanuka yaturutse ku businzi bw’umushoferi w’ikamyo nyuma yo kumupima ibisindisha.
Agira ati" Tuributsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bantu bigaragara ko bagiye gutwara ibinyabiziga basinze ndetse tukibutsa abatwara ibyo binyabiziga kwirinda gutwara basinze kuko niba udakunze ubuzima bw'abandi irind kubwambura abandi. Niyo mpamvu uzajya abifatirwamo azajya ahanwa by'intangarugero".
Umushoferi wari utwaye iyi kamyo ya FUSO afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda mu Karere ka Kamonyi, mu gihe agikurikiranwa.
Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yari ahabereye impanuka
