Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, Nibwo umugabo yashatse kwaka imbunda umusekirite ucunga umutekano kuri SACCO iri ahazwi nko mu Cyerekezo mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, nyuma yo kumwangira guparika muri parikingi yaho.
Bamwe mu baturage babonye ibi biba, babwiye ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV ko, aya makimbirane yabaye ubwo uyu mugabo witwa Nzayisenga Evode yashatse guparika kuri SACCO imodoka yari atwaye ku ngufu noneho umusekirite amumenyesheje ko bitemewe undi ahita ayivamo ajya gusingira icyuma kihazitira.
Aba baturage bakomeza bavuga ko nyuma yo gushaka gukura icyo cyuma(Bariyeri) mu nzira ngo abone uko ahaparika, umusekirite yahise amwegera barakirwanira amumenyesha ko ari kurenga nkana ku mabwiriza ahagenga, mu kumusubiza amubwira ko amafaranga ntacyo atakora, bituma bafatana mu mashati.
Bati" Uyu mukire Evode, yaje hano ashaka guparika imodoka ku ngufu noneho umusekirite amubwiye ko bitemewe undi ahita ava mu modoka aterura icyuma kihazitiye umusekirite ahita aza barakirwanira amumenyesha ko ari kurenga nkana ku mabwiriza ahagenga. Umukire n'umujinya mwinshi yahise amusubiza ko ntacyo amafaranga atakora".
Abari baje kubitsa kuri iyo SACCO, batangarije BTN na Bplus TV ko ibintu byaje guhinduka nyuma yuko uyu mukire Evode yashakaga kwambura imbunda uyu musekirite witwa Ntakirutimana Felex. Abantu bavugije induru bamwe bakwira imishwaro ubwo umusekirite yayikokingaga cyakora kubwo amahirwe ntiyamurasa.
Bakomeza bati " Byageze ubwo Evode ashaka kumwambura imbunda undi nawe arayikokinga cyakora kubwo amahirwe ntiyamurasa. Imbunda ntamashaza ayibamo ibamo amasasu ubwo rero urumva ko iyo arirekura aba yamumennye igituza cyangwa umutwe, yayikokinze turiruka daa!".
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire ku murongo wa telefoni yahamirije iby'iyi nkuru Bplus TV, aho yavuze ko bikimara kuba Polisi yahise ihagera noneho abagiranye amakimbirane bahita bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatsata.
Agira ati" Nibyo koko amakuru twayamenye, amakimbirane yabereye Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata, aho uwitwa Nzayisenga Evode yahamagaye avuga ko hari umusekirite witwa Ntakirutimana Felex ucunga umutekano kuri SACCO washakaga kumurasa, noneho Polisi irahagera tubabaza uko byagenze ndetse n'abaturage batubwira ko bamubijije guparika atinda kubyakira, bombi rero bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Gatsata".
Icyifuzo cy'abaturage nuko umusekirite yasubizwa agaciro ke kuko yahohotewe n'uyu mugabo ukunda gushwana n'abaturage yitwaje ko afite amafaranga menshi, bityo baboneraho gusaba ubuyobozi gukaza ingamba z'umutekano kuri SACCO babitsaho kuko bikunze kugaragara ko hari abaza kuwuhahungabanya.
Imanishimwe Pierre & Iradukunda Jeremie/BTN TV