Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, Nibwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye imyanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, isaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano, irushinja gutera inkunga umutwe wa M23.
Ni nyuma yuko Inteko Rusange y’Imitwe yombi yateranye isuzuma raporo ya komisiyo z’imitwe yombi ku isuzumwa ry’ibivugwa ku Rwanda, mu mwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), aho iyi Raporo irushinja gufasha umutwe wa M23, nyamara EU yarirengagije nkana impamvu zitera umutekano muke muri DRC.
Inteko rusange y’u Rwanda yateranye nyuma yo kubona umwanzuro (2025/2553(RSP), w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU ku bwiyongere bw’ibikorwa by’ihohoterwa mu Burasirazuba bwa DRC.
Ibitekerezo byatanzwe n’Abadepite n’Abasenateri, bagaragaje impamvu ishingiye ku kuba umuzi w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, bifite inkomoko mu mateka y’ubukoloni biturutse ku mipaka yashyizweho igihe mu nama yabereye i Berlin mu 1884-85 nkuko KigaliToday yabyanditse.
Iyo mipaka yatumye bamwe mu bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bisanga ku butaka bwa DRC, maze imiyoborere mibi ya Leta y’icyo gihugu igatuma abantu bamwe bumva ko abo baturage bavuga Ikinyarwanda ari abanyamahanga, ibyo bigatuma habaho guhembera amacakubiri, ubwicanyi n’imvugo z’urwango byibasira abo baturage, cyane cyane Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Depite Tumukunde Hope Gasatura avuga ko basanze ibivugwa ku Rwanda, bihabanye n’ukuri kw’impamvu muzi by’ibibazo by’umutekano mucye uri muri DRC.
Ati “Uburasirazuba bwa DRC bwabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro irenga 250 irimo n’umutwe w’iterabwoba ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside wa FDLR, ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Leta ya DRC ifatanyije na FDLR igizwe n’abajenosideri, bamaze guhitana ubuzima bw’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, abandi bakaba barahungiye mu bihugu byo mu karere, by’umwihariko u Rwanda rukaba rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi 100”.
Depite Nizeyimana Pie we yagaragaje ko ibibazo by’umutekano muke bishingiye ku mateka y’ubukoloni ariko no kuba Leta ya DRC yariyemeje gukorana na FDLR.
Depite Nizeyimana yamaganye uburyo Perezida wa DRC Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, batangaje ku mugaragaro ko bazakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda bwitorewe n’abaturage.
Abadepite n’Abasenateri bashingiye ku kuba Umutwe wa FDLR ugizwe n’abajenosideri ubifashijwemo na Leta ya DRC, wakomeje umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, aho wagiye ugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, bigahitana ubuzima bw’abaturage, cyane cyane igitero cyagabwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ku itariki ya 1 Ukwakira 2019. Cyagabwe hagamijwe umugambi mubisha wo kuburizamo Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongerza (CHOGM), yagombaga kubera mu Rwanda ndetse n’igitero cyagabwe mu Karere ka Rubavu ku wa 26 Mutarama 2025, kigahitana abaturage b’inzirakarengane 16, abandi 117 bagakomereka.