Bamwe mu Bakotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Rusizi, batujwe mu Mudugudu uherereye mu Murenge wa Nkungu, barasaba guhabwa amazi n’amashanyarazi bihagije, kuko kutabigira ngo bituma bakomeza kudindira mu iterambere.
Abaganiriye na BTN TV, batangaje ko bahangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’amazi kubera ko bayavoma kure kandi nabwo bakavoma atari meza bityo bigatuma hari abayanduriramo indwara zituruka ku mwanda.
Bati “Ikibazo cy’amazi cyo kirahari pe! Ahantu tujya kuvoma nko mu gishanga haba hari ibizi bibi kandi ni kure cyane, kubera ko dukora urugendo rurerure kugenda no kugaruka, bituma bamwe muri twe tuhazaharira ukaba warwara nk'umugongo cyane cyane abari mu zabukuru noneho hajya kuvoma abana bari bujye ku ishuri bikabaviramo gukererwa amasomo bahererwa ku ishuri".
Naho ikibazo cyo kutagira umuriro w'amashanyarazi mu mudugudu batujwemo kandi hejuru y'amazu hanyura insinga ziwukwirakwiza, usanga gituma batagera ku iterambere bifuza kuko ngo uhari banawubyza umusaruro w'ibikorwa bibabyarira inyungu ndetse n'isuku ku mutwe ikarushaho kuba nziza nkuko BTN yabitangarijwe n'umwe muri bo.
Agira ati: “Ikibazo cy’umuriro cyo rwose kiratubangamiye kuko nk’ubu dore mfite abana kujya kubogoshesha binsaba urugendo rurerure, Telefone nayo kugira ngo nyirahuriremo binsaba urundi rugendo dore ko n'imirasire y'izuba badushyiriyemo ntambaraga igifite hari iyatangiye gupfa. Kuba hejuru y'amazu dutuyemo hanyura insinga ziwukwirakwiza ariko twe ntawo dufite tubifata nk'ikibazo kiremereye kandi giterwa n'abayobozi batagishyizemo imbaraga, nabo barabizi”
Undi ati: “Ikibazo cy’umuriro twarakivuze ubuyobozi burakizi, ariko batubwiye ko biri muri gahunda, kwinjira mu nzu bwije biratugora kuko bidusaba kuzunguza igishirira nacyo cyatwika ibintu gusa iyo turebye ahantu hose hatuzengurutse amapoto yarahageze ariko hano harasigara biratubabaza cyane. Nkatwe urubyiruko twakabaye tubyaza uwo muriro umusaruro, tukagira amazu twogosheramo,..".
Aba baturage baboneyeho gusaba ubuyobozi guhagurukira iki kibazo bakibukwa bakaba bahabwa umuriro nk’abandi bagakora imirimo igiye itandukanye kuko ubu ntawe ushobora gukora umwuga w’ububaji, gusudira kandi ibyo bigenda bikenerwa mu buryo bwo kwiteza imbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkungu, Habimana Emmanuel aganira n'umunyamakuru wa BTN TV, yavuze ko iki kibazo bukizi kandi bakimenyesheje ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Ni inkuru ya Akimana Erneste/BTN TV i Rusizi