Umubiri wa nyakwigendera Jean Lambert Gatare wagejejwe i Kigali

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-24 14:20:17 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025, Nibwo umubiri wa rurangiranwa mu itangazamakuru, Jean Lambert Gatare uherutse kwitaba Imana, wagejejwe mu Rwanda, wakirwa n’abo mu muryango we mbere y’uko ujyanwa mu buruhukiro.

Nyakwigendera Jean Lambert Gatare, yapfiriye mu Buhinde  ku wa Gatandatu tariki 22 Werurwe aho yari yagiye kwivuriza uburwayi yari amaranye igihe.
Gatare, yatangiye gukora kuri Radio Rwanda mu 1995, mu 2011 yerekeza ku Isango Star noneho muri 2020 agirwa umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.

Jean Lambert Gatare ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane mu Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye n’imikino nko kuyogeza ndetse no kwamamaza.



Related Post