Gatsibo: Abagizi ba nabi bishe umusaza bamukuramo amaso, umurambo we barawutwika-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-31 13:17:53 Amakuru

Ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2025, Nibwo mu nzu iherereye mu Mudugudu w'Ururembo, Akagari ka Rubona, mu Murenge wa Kiziguro, mu Karere ka Gatsibo, hasanzwemo umurambo w'umusaza wari wishwe urw'agashinyaguro, bikekwa ko yishwe n'umuhungu we bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Ubwo umunyamakuru yageraga muri aka gace kabagamo nyakwigendera witwa Gahakwa, yabwiwe n'abaturanyi be ko amakuru y'urupfu rwe bayamenye ku wa Gatanu ubwo abana bajyaga iwe kuhafata ibitiriti by'ibigori bakomanga bakabura ubikiriza noneho barebye hasi babona amaraso yahatembeye ava mu nzu, bahita bahuruza abaturage.

Aba baturage bakomeje bavuga ko nyuma yuko bahurujwe n'abo bana bari baremerewe na nyikwigendera ibitiritiri, bahise bahagera basanga koko aribyo amaraso yari yatembeye mu nsi y'urugi noneho bahita babimenyesha ubuyobozi na Polisi, irahagera ifatanya n'abaturage kwica urugi binjiyemo imbere basanga amaze iminsi yishwe ndetse umurambo we waranogowemo amaso uranatwikwa.

Bagize bati" Twabimenye ubwo  abana bajyaga iwe gufatayo ibitiritiri by'ibigori yari yarabemereye bakaza gutungurwa no kubona amaraso yumiye mu munsi y'urugi ubwo bakomanga hakabura ubikiriza. Abana bakibibona bahise baza kubitumenyesha natwe tugezeyo dusanga nibyo arahari".

Bakomeza bati" Polisi yarahageze tuyifasha kwica urugi noneho twinjiyemo imbere dutungurwa no gusanga umusaza amaze iminsi yarishwe, abamwishe baramunogoyemo amaso ndetse umurambo we uratwikwa. Yishwe urubozo n'agashinyaguro".

Aba baturage kandi babwiye BTN ko ashobora kuba yarishwe n'umuhungu we witwa Hakizimana Jean Claude bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo bitewe nuko yakunze kwigamba ko azica se umubyara kuko yamufashe nabi akamwima umunani we bityo bakaboneraho gusaba ko nyakwigendera ahabwa ubutabera noneho uwabikoze akabiryozwa ndetse ko bibaye byiza yazanwa imbere y'abaturage akabazwa impamvu yabikoze hanyuma bakabona kumurasira imbere yabo bikabera abandi urugero bagifite ibitekerezo byo kuvutsa abandi ubuzima.

Bati" Ntawundi dukeka wamwishe uretse umuhungu we witwa Hakizimana Jean Claude bitewe nuko mbere gato yuko se umubyara yicwa, yari yigambye kenshi ko azamwica kubera ko yamufashe nabi akanamwima umunani we. Turasaba ko ahabwa ubutabera noneho uwamwishe yamenyekana akazanwa imbere y'abaturage akabazwa impamvu yabikoze hanyuma akabona kuraswa agapfa bikabera abandi urugero bagifite imyumvire nk'iye".



Ubwo umunyamakuru wa BTN, yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kubaza Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thierry Murangira ko RIB yamenye iy'inkuru y'incamugongo, maze mu butumwa yamwandikiye  ku rubuga rwa WhatsApp amusubiza ko yayamenye ndetse ko mu iperereza ry'ibanze ryakozwe, ukekwa kugira uruhare mu rupfu rwa Gahakwa, yemeye ko ariwe wamwishe bitewe nuko yamwimye umunani.

Dr. Murangira ati" Mu ibazwa rya Hakizimana Jean Claude, yiyemereye ko ariwe wishe Se, yari amaze iminsi amusaba umunani we, Se akawumwima, undi agahitamo kumwica".

Nubwo abaturage babonye bwa mbere umurambo wa nyakwigendera ku wa 29 Werurwe birakekwa ko asshobora kuba yarishwe ku itariki ya 22 Werurwe 2025.Amakuru BTN yari ifite mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Werurwe, avuga ko umurambo wa nyakwigendera wari ukiri mu rugo rwe mu gihe Hakizimana Jean Claude ukekwaho kwica se urw'agashinyaguro acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:


Umuyange Jean Baptiste/BTN TV i Gatsibo

Related Post