Ibiganiro byari guhuriza i Doha muri Qatar intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Mata 2025, Ntihatangajwe impamvu yatumye bisubikwa cyangwa indi tariki byimuriweho
Amakuru avuga ko byageze tariki ya 7 Mata, impande zombi yaba urwa Leta ya RDC cyangwa urwa AFC/M23, nta rurakira ubutumire bwa Qatar bwo kujya muri ibi biganiro.
Gusa mu cyumweru gishize, intumwa z’impande zombi zari muri Qatar. Icyo gihe zagiranye ibiganiro byatumye AFC/M23 ikura abarwanyi bayo mu mujyi wa Walikale no mu bice bihana imbibi nkuko Ibiro ntaramakuru by'Abongereza, Reuters byabitangaje.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025, Nibwo Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga ya Qatar, yatangaje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yahuriye i Doha muri Qatar na mugenzi we wa DR Congo, Félix Tshisekedi bahujwe n'umukuru w'iki gihugu, bemeranya gukomeza ibiganiro biganisha ku mahoro arambye.
Abakuru b’ibihugu bashimye intambwe imaze guterwa binyuze mu biganiro bya Luanda na Nairobi, hamwe n’ibyavuye mu nama yahuje EAC na SADC i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 8 Gashyantare 2025.
Itangazo rigira riti “Abakuru b’ibihugu bashimangiye ubushake bw’impande zirebwa bwo guhagarika imirwano nta yandi mananiza nk’uko byemeranyijwe mu nama ziheruka. Bemeranyije kandi ku gukomeza ibiganiro byatangijwe na Doha bigamije gushyiraho umusingi ufatika ugamije gushaka amahoro arambye bigendanye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi, byahujwe muri iki gihe”.
Perezida Kagame na Tshisekedi bashimiye Emir wa Qatar ku biganiro byiza “byafashije mu kubaka icyizere” mu rugendo rugamije gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere muri rusange.
Qatar imaze kuba umuhuza mu makimbirane menshi ku Isi, aheruka ni aho iri gukorana na Misiri na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gushakira umuti intambara irimbanyije hagati ya Hamas na Gaza.